Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwatangarije abacuruzi bo mu murenge wa Kanama mu isantere ya Mahoko, ko bagomba kwimuka bitarenze iminsi 15 bakajya gukorera ahandi kuko aho bakorera ari mu manegeka.
Ibi bije nyuma y’ibiza byibasiye iyi ntara ndetse n’aka karere, bigahitana abarenga 100, ndetse n’inzu nyinshi ziri mu nkengero y’umugezi wa Sebeya zikaba zarasenyutse.
Ibi kandi byabaye no kubindi bikorwa remezo birimo n’imihanda, amashuri ndetse n’ibindi nabyo byarangiritse kuburyo buri hejuru.
Abaturage bakorera muri aka gace batangaje ko kuba bagiye gusenyerwa amazu bakoreragamo bakimukira ahandi bizabasubiza inyuma ngo dore ko bamwe badafite n’aho bazerekera.
Icyakora umuyobozi w’intara y’iburengerazuba Habitegeko FranÇois ubwo yari yasuye ibi bice yari yatangaje ko abantu bahatuye bagomba kuhimuka, abadafite ubushobozi Leta ikabafasha naho abifite bo bakareba aho bimukira.
Aba baturage bavuga ko kwimuka muri aka gace bisa no kuva mu gihugu cyabo kuko hariya bahafata nk’igihugu. Icyakora ubuyobozi bw’intara cyangwa ubw’akarere ntakintu bwabashije gutangaza kuri ibi bintu bitangazwa n’aba baturage bo muri Mahoko.
Uwineza Adeline