Urubanza rwaregwagamo Leta y’u Rwanda n’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro , urukiko rwanzuye ko uyu mu myemari ahabwa indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni imwe y’amadorari y’amanyamerika (1 000 000 $ ) kuberako Leta y’u Rwanda yateje cyamunara inyubako ye nini y’ubucuruzi izwi nka Union Trade centre(UTC) iri mu mujyi wa Kigali
rukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya miliyoni imwe y’amadolari y’Amerika (angana na miliyari imwe mu mafaranga y’u Rwanda).Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri
Twashatse kumenya icyo Leta y’u Rwanda ibivugaho nyamara ntagisubizo na kimwe twabonye kugeza igihe twandikaga iyi nkuru.
Uru rukiko, rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania, rwanzuye ko ibikorwa bya leta y’u Rwanda byo “kwigarurira na nyuma yaho ikagurisha iduka rinini rya UTC binyuranyije n’amategeko”.
Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Rujugiro, umaze imyaka aba hanze y’u Rwanda, yagize ati:
“Kuri jyewe arahagije, kuko icyanjyanyeyo [mu rukiko] ntabwo ari ukugira ngo bampe indishyi y’akababaro. Icyanjyanyeho kwari ukugira ngo bansubize inyubako yanjye”.
Abajijwe niba nadasubizwa iyo nyubako azakomeza kuburana, yasubije ati:
“Oya, ntabwo twaburana, narindira, kuko bavuga ko nta joro riba ngo ryoye gucya kandi nta n’imvura igwa ngo yoye [ireke] guhita.
Inyubako y’umuherwe Rujugiro Union Trade Centre yatejwe cyamunara i Kigali 25 Nzeri 2017
UWINEZA Adeline