Itsinda ry’abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Busogo yahoze yitwa ISAE Busogo bavumbuye inzoga ikarishye mu mboga z’amashu
Ukuriye itsinda ry’abanyeshuri Yves Uwase ari mu imurikagurisha yabwiye VOA dukeshya iyi nkuru ko bagize igitekerezo cyo kongerera agaciro,igihingwa cy’imboga z’amashu cyane ko ikigo cyabo gikikijwe n’abahinga imboga z’amashu kandi bakaba barabonaga iki gihingwa kidafite agaciro nk’ibindi bihingwa.
Yves Uwase akomeza avuga ko itsinda ryabo ryafashe umutobe w’amashu rivanga n’inanasi babitara mu gihe cy’amezi atandatu biza kuvamo inzoga iryoshye cyane ku kigero cyo hejuru,ubushakashatsi bwabo kandi bwakomeje gukorwa baza no kuvumbura umutobe wo mu mboga z’amashu ibi bikorwa bikaba icyizere ko mu bihe biri imbere bizabafasha kwiteza imbere.
Kaminuza y’uRwanda ishami rya Musanze riherereye mu Karere ka Musanze ,Umurenge wa Busogo hafi n’isoko rya Byangabo mbere y’amavugurura iri shuri rikaba ryaritwaga ISAE BUSOGO,iri shami rakaba ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.
Mwizerwa ALLY