Niger ni igihugu kiri mu burengerazuba bw’amajyaruguru ya Afurika, ni igihugu cyakoronijwe n’ubufaransa. Iki gihugu gifite umutungo kamere urimo, uranium, Petrololi n’andi mabuye y’agaciro menshi atandukanye.
Muri iki gihugu haje gukorwa imyigaragambyo yakorewe I Niamey kuwa 26 Nyakanga 2023, birangira ivuyemo Cout d’etat yahiritse Perezida Mohamed Bazoum. Iyi Cout d’etat yayobowe n’uwari umunyamabanga mukuru wa Perezida, Gen Tchiani Addourahman
Gen Tchiani, niwe wayoboye igitero cyo guhirika ubutegetsi Perezida Mohamed, kandi ariwe wari umunyamabanga we. Tchiani wayoboye igitekerezo cyo kuvanaho ubutegetsi bwa perezida Mohamed Bazoum, yari umwe mu bayobozi mu ngabo zishinzwe ku murinda.
Yatangiye kurinda perezida kuva mu mwaka wa 2011, Abdourahman Tchiani yagiye azamurwa mu ntera ku butegetsi bwa Perezida Mahamad Issoufou uko iminsi yagendaga ishira, bivugwa ko yari “Umwizerwa mu bayoboke be,” nk’uko impuguke ziri mu nzego z’umutekano za Niger zibitangaza.
Amakuru avuga ko igihe Bazoum, yari ku butegetsi, uyu wari mubari bashinzwe kurinda perezida “yagiye ahinduka cyane mu myumvire,” ariko akaba yari umwizerwa kuri Bazoum yizeraga ko azamurinda kubashaka kugerageza guhirika ubutegetsi bwe. Cyane ko iki gihugu cyari kimaze kubamo Coup d’État zigera muri ine (4), kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.
Uyu Mujenelari warushinzwe kurinda Perezida yakoze ibi byo kugerageza guhika ubutegetsi aherekejwe n’ingabo zigera kuri 700, bari abasirikare bari bafite ibikoresho byiza kandi bikomeye, akaba yarafite n’imodoka zigera kuri 20 za gisirikare.
Kuwa 26 Nyakanga 2023, ahagana mu ma saa 11h30, ingabo za Niger ziyobowe na Gen Tchiani, zatangaje ko zahiritse ubutegetsi muri icyo gihugu maze bihutira gushiraho inama njyanama nkuru y’igihug, ishinzwe imitegurire y’igihugu(CNSP) bahita banatangaza ko Imipaka ifunzwe kugeza igihe bazongera kubitangaza nkuko tubikesha Ikinyamakuru cya Africa Report.
Uwineza Adeline