Guverinoma y’u Rwanda n’iya Uganda, zirashimangira ko umubano w’Ibihugu byombi wasubiye mu buryo nyuma yuko abakuru b’Ibihugu bagize uruhare rukomeye mu kubura umubano wigeze kumara igihe urimo igitotsi.
Byashimangiwe na Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’Ibihugu byombi kuri uyu wa Kane tariki 01 Nzeri 2022 ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’amahaga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta yakiraga mugenzi we wa Uganda Gen. Abubakhar Odongo Jeje.
Nyuma yo kumwakira, aba bayobozi ba dipolomasi z’Ibihugu byombi, bagiranye ibiganiro byagarutse ku gushimangira imibanire y’ibi bihugu by’ibivandimwe.
Itangazo rihuriweho na Guverinoma z’Ibihugu byombi, ryashyizwe hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko abaminisitiri bombi bashimiye intambwe ishimishije imaze guterwa mu kubyutsa umubano w’ibi bihugu.
Rigira riti ““Abaminisitiri bashimye imiyoborere y’Ibihugu byombi ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda na Nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni Perezida wa Repubulika ya Uganda ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kuzahura no gutsimbataza imibanire y’Ibihugu byombi.”
Bashimiye kandi kuba Abakuru b’Ibihugu byombi baragenderanye mu ngendo zitandukanye zirimo urwo Perezida Paul Kagame yagiriye muri Uganda ndetse n’urwo Museveni yagiriye mu Rwanda mu nama ya CHOGM.
RWANDATRIBUNE.COM