Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’umutungo kamere muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, yagabanije imirimo yo muri Minisiteri ayoboye abo mu muryango we.
Vital Kamerthe yagize umukobwa we Daida Mpiana, umujyanama we mu by’ubukungu, umuhungu we Didier Kamerthe amugira umwunganizi(Assistant), naho umukwe we Christian Nguza amugira ushinzwe kugenzura ibiciro (Charge de Contôle de prix).
Ni ibintu byavugishije benshi ku mbuga nkoranya mbaga, aho bamwe bavuga ko ari ntacyo bitwaye abandi bakabinenga, bavuga ko Minisiteri y’igihugu atari iy’umuryango.
Ababishima bavuga ko nabo ari abacongomani kimwe n’abandi ko nabo bagomba kubona ako kazi mu gihe bagashoboye.
Abandi nabo bati ababuze akazi muri Repubulika ya Democrasi ya Congo ni benshi, ko ahubwo yakagombye gushakira akazi abakabuze, mu rwego rwo gusaranganya imirimo, ariko ntiyikubire kugeza aho Minisitere ayigira iy’umuryango.
Kasongo Daniel yagize ati: “Abanya politike ba Congo, baza basa n’abatagira umutima utekereza neza, muyandi magambo baza bafite umutima wo gusahura gusa, aho kugira umutima wo kubaka igihugu no guharanira imyungu rusange y’abene gihugu”
Yakomeje agira ati,” Aho gutekereza gusaranganya inyungu rusange za bose, yahise ahereza abana be akazi, kandi hari n’abandi bize bishwe n’ubukene , ariko ntiyigeze abatekerezaho ngo abagirire impuhwe ngo wenda abasaranganye iyo mirimo n’abo bana be, kugira ngo nabo babeho!! Kuki mudaha abandi amahirwe nkayo? Ibi harimo agasuzuguro no kwikunda bikabije.”
Letype nawe we yashigikiye Vital yagize ati: “Ntakibi mbonamo, Kamerhe kuba yahaye abana be akazi, kuko ni abanyecongo, ntimukabe indyandya. Namwe muhawe ayo mahirwe mwakora nkibyo yakoze, Siwe wenyine ubikoze. Abenshi turabizi bahisha ibiri mu mitima bamara guhabwa imyanya muri leta bagahita bakora ibyo mwanengaga.”
Jackson, we yagize ati: “Nukuri ntakibi na kimwe mbona ! Ikibi kirihe? Murashaka kuvuga ko abahawe akazi atari abacongomani? Ntibize se? Ntibafite impamyabushobozi se ? None se Ivanka Trump na Jared Kushner ntibakoraga mu biro by’uwahoze ari perezida Donald Tramp muri Maison Blanc? kandi bari abana be. Ibyo rero nta kibazo kirimo, nibakore kuko ni abacongomani.”
Abandi bakomeje kuvuga ko uko kwikunda no kwikubira kw’abari mu buyobozi bwa DRC, ko aribyo bituma igihugu cyabo kidatera imbere.
Uwineza Adeline