Mu mikino iri guhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifarasa (Francophonie), mu mujyi wa Kinshasa, abanya Madagascar, bitabiriye iyi mikino bakomeje kwinubira uburyo bafashwe mo, muri iki gihugu ndetse n’uburyo bakiriwe.
Ibi byagarutsweho na bamwe mu bakinnyi bitabioriye iyi mikino bakomoka mu gihugu cya Madagascar, bavuga ko batigeze bishimira uburyo bakirwa iyo bagiye gufata amafunguro.
Iyi mikino yatangiye kuri uyu wa 28 Nyakanga ikaba ihuje ibihugu byo mu muryango wa Francophonie, ikaba ibaye ku nshuro ya 9 kuva yatangira, uyu mwaka ikaba yarakiriwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kandi aba bakinnyi batangaje ko bafashwe nabi mu macumbi bacumbitsemo, I Kinshasa.
Aba bakinnyi bakomeje gushinja iki gihugu ko kuba hari imikino bari gukina nabi akenshi bikomoka kuburyo baba bakiriwe, Bagize bati: “Byatumye tudakina neza hari imikino dukina nabi kubera uburyo twakiriwe nabi muri Kinshasa, ntabwo turyama neza ntanubwo turya neza. Bapfa kuduha ibyo baduhaye, bakaturyamisha uko biboneye! ariko ntabwo twishimye. I bi byatumye tudakina nkuko bisanzwe.”
Iyi mikino yagombaga gutangizwa n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Louise Mushikiwabo, ariko ntiayatumiwe nk’uko byari biteganijwe, birangira atitabiriye iki gikorwa.