Umwe mubarwanya Leta y’u Rwanda wanahoze mu gisirikare cy’u Rwanda Jenerali Majoro Mugisha Frank , yageneye ubutumwa Perezida Tshisekedi bwo amusaba kwambarira urugamba kugira ngo barwanye igihugu cy’u Rwanda yifashishije abarwanya ubutegetsi bw’icyo gihugu
Yakomeje agira inama Umukuru w’igihugu cya Congo, ko kurundanya intwaro nyinshi,ingege z’intambara zikomeye, no kurundanya abasirikare benshi, ko ibyo ntaho byamugeza ko ahubwo yatsinda urugamba rwa M23 ishyikiwe n’u Rwanda ari uko akoresheje abarurwanya.
Mu butumwa bw’amajwi yageneye Perezida Tshisekedi yagize ati” ntakundi watsinda abatutsi bo kwa Kagame uretse kwifashisha Abatutsi bo kwa Kagame batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, kuko nibo baziranye, ugomba rero kwiyegereza abavuye muri ubwo butegetsi bwo mu Rwanda kugira ngo ubatsinde.”
Uyu musirikare watorotse igihugu yanabwiye Perezida Tshisekedi ko Paul Kagame we nta mikino afite kuko yatangije urugamba, kandi yiteguye kururwana, anasaba Perezida Tshisekedi kwambarira urugamba, kugira ngo ahangane nawe. Yagize ati “ Paul Kagame yamennye imboga hasi none na Tshisekedi arasabwa kumena Ifu”
Ibi yabivuze avuga ko kugira ngo M23 itsindwe mutri Congo , Tshisekedi agomba kwifashisha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ikindi kandi yavuze ibi agaragaza ubwenge bw’ubucakura ngo Abatutsi bafite , anerekana ukuntu ingabo z’u Rwanda RDF zinjiye muri iki gihugu zinyuze Kibumba, akemeza ko nti hatifashishwa abatutsi barwanya Leta y’u Rwanda, gutsinda bizagora Congo. aha ninaho yahereye avuga ko izi ngabo ngo zinjiye muri iki gihugu ari izari zikomotse muri Cobo Dergado muri Mozambique.
Iki rero kikaba aricyo uyu musirikare yuririyeho atangaza ko u Rwanda rwamaze kwinjira muri DRC kandi ko rwamaze kwitegura urugamba.