Igitunguru cyo mu bwoko bwa Onyo ni kimwe mu biribwa byerera musi y’ubutaka ,gishobora kuribwa ari kibisi cyangwa gitetswe,nkuko buri wese afite umwihariko w’uburyo agikundamo .
Gusa onyo iba nziza cyane iyo iriwe ari mbisi cg itetswe ariko idakaranzwe,kuko iyo ikaranzwe izimiza ubutagaga .
Irinda amaraso kwipfundikanya mu mitsi ikaba ituma utwitwa plaquette tutifungira mu mitsi bityo bigatuma amataso atavura ,ndetse igatuma umusembure witwa fibrine utaba mwinshi mumitsi kuko fibrine ituma habaho ikorwa ry’ibibumbe by’amaraso .
Onyo yifitemo ubushobozi bwo kurwanya kanseri ,yifitemo kandi n’ubushobozi bwo kurinda umugese,kandi ifite ububasha bwo kurwanya uturema ngingo twa kanseri .
Onyo yongera ubwinshi bwa acid folique (ni umunyu uzwi cyane mwizina rya vitamin B9 ikaba ari ingenzi cyane mu mikorere y’ubwonko kandi igatuma ubuzima bw’ubwonko bukora neza ,mg 125 z’umutobe cyangwa ibyo twakwitata ju y’ibitunguru bya onyo niyo ikenewe kumunsi mu mubiri wacu.
Ikomeza amagufa binyuriye mukuba yifitemo imyunyungugu nka phosphore,potacium na magnesium.ubushakashatsi bwakozwe na kaminuzayitwa ;university of calolina bagaragajeko amagufa y’abagore ,abakoresheje igitunguru kimwe cya onyo itukura yarakomeye cyane kurugero rwa 5% kurenza urw’abagore basanzwe barya onyo imwe mu kwezi.
Iyo kiriwe ari kibisi ,gitera imikorere myiza y’umutima ,umutima ugakora neza ,kigabanya ibinure bya colestolore ishobora gupfukirana umutima bikaba byakongera ibyago byo kuba warwara umuvuduko wamaraso.gikomeza amagufa kuko gifite karisiyumu,gituma umubiri ugira ubudahangarwa ,cyane ko udashobora kurwana ibicurane ubaye ukoresha bihagije igitunguru kibisi .
Kivura indwara ya asima ndetse kikagabanya n’ubukana bwayo,gituma amaso yaweareba neza ndetse kikanayavura,gikura impumuro mbi mu kanwa ,kigabanya uburibwe kugitsina gore kubajya mu mihango bakaribwa.
Kivura indwara zo mubuhumekero ,uyikoresha bikwiriye ntashobora kurwara gapfura ,ibisebe byo mukanwa ,kubyimba ibinyigishi ,kubyimba mu muhogo imbere n’izindi.
NIYONKURU Florentine.