Umukuru w’igihugu cya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Palma, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda yatangaje ko Perezida Filipe yasuye abagize inzego z’umutekano barimo abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda ku wa Kane tariki 03 Kanama 2023.
Perezida Nyusi asuye inzego z’umutekano z’u Rwanda, nyuma y’iminsi mike agiriye uruzinduko mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga ndetse yakirwa na Perezida Paul Kagame wanamugabiye inka z’Inyambo.
Amakuru y’uruzinduko rwa Filipe Nyusi mu Rwanda yatangajwe na Village Urugwiro gusa ariko ntabwo havuzwe impamvu y’urwo ruzinduko n’ibyo abakuru b’ibihugu byombi baganiriye.
Perezida Filipe Nyusi mu butumwa yabagejejeho, yabashimiye ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa bakoze mu kurwanya iterabwoba.
Biteganyijwe ko azafungura ku mugaragaro banki yitwa Millennium Bank igiye gutangira ibikorwa byayo mu mujyi wa Palma, kimwe mu bikorwa bigaragaza kongera kubyutsa serivisi z’imari mu Karere ka Palma.
Ku wa mbere tariki 31 Nyakanga, nibwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bo gusimbura abari basanzwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Abasirikare n’abapolisi boherejwe bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bakaba bagiye gusimbura abasaga 2000 bamaze igihe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.
Kuva Ingabo n’abapolisi b’u Rwanda bagera muri Mozambique, abaturage benshi bamaze gusubira mu byabo, ndetse basubukuye ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu.