Ubwonko niryo zingiro ry’ubuzima bwa muntu, kuko iyo butameze neza hangirika ibintu byinshi. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe icyatuma ubwonko bwawe bukora neza.
Kugira ngo ubwonko bwaew bukore neza bukeneye amaraso meza, kugira ngo amaraso Abe meza hakenewe ibyo kurya byiza, ibyo kurya byiza nibyo bibyara amaraso meza.
Iyo ubwonko wabufashe nabi utangira kunanirwa kurya utarwaye, ndetse no guhorana umubabaro utagira impamvu.
Bimwe mu byo wakoresha harimo:
Ingano zinitse, amavuta y’ibihwagari, imboga zitwa reti, avoka, amashaza, ibyo byose iyo umuntu abiriye aba ari gufasha ubwonko gukora neza.
Uko bikoreshwa:
Ufata Ingano zinitse, ugafata ibiyiko 5 byazo mu gitondo na ni mugoroba, noneho ukongera ukarya n’ibyo bindi twavuze haruguru maze ubwonko bugakora neza.
Iyo ubwonko bwagize icyo twita stress (guhangayika), wakoresha bimwe muri ibi biribwa bikurikira:
*Byuka mu gitondo unywe amazi ashyushye arimo indimu n’ubuki? Ujye mukazi uriye amarongi 2 mbere yifunguro wateguye ubone urye.
*Irongi 1 + Avoka 1 + unywe igikoma cy’uburo + ibiyiko 3 by’ubunyobwa bubisi cyangwa ingano zinitse, utabonye ingano zinitse wakoresha sezame.
Ibi bintu uretse no kugukiza stress, wabikoresha unayikingira, birinda kandi umunaniro wo mu bwonko, bikanarinda kwibagirwa n’izindi ndwara turarondoye.
NIYONKURU Florentine