Karim Asad Khan ni umushinjacyaha w’urukiko rukuru mpanabyaha muri ICC, yavuze ko iherezo rya Putin perezida w’u Burusiya rishobora kuba nk’iry’umunyarwanda witwa Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’intebe mu Rwanda.
Khan ubwo yari muruzinduko mu gihugu cya Kenya yasobanuye iby’impapuro za ICC zasohotse zimenyekanisha ifungwa rya Putin.
Uyu mushinjacyaha yasobanuye impamvu yizi mpapuro , ko putin ashinjwa ibyaha by’intambara ndetse no kuvana abana muri Ukraine muburyo buteweme abajyana mu Burusiya, kandi anemeza ko hari ibimenyetso bihagije bibimuhamya.
Aho yagize ati ‘’ntabwo tuzana dosiye zidafite imbaraga.igihe kirageze ngo twerekane ko ubutabera mpuzamahanga, ko atari ikintu mpimbano cyangwa amasezerano y’ikinyoma .kuko ikigezweho ni uko umuntu wese ari nkundi, ni ngobwa ko dukora akazi mu bihe byose .
Khan yavuze kandi ko kuba Putin ari umuntu ukomeye ko ntakabuza agomba gufatwa dore ko n’abandi bari bakomeye bitari byoroshye ko bafatwa, nabo ko hari igihe cyageze bagafatwa bakegerezwa ubutabera ,aho yahereye kuri Kambanda wahamijwe n’ibyaha bya jenocide yakorewe mu Rwanda .
Khan aho yagiye atanga ingero kubagiye bafatwa hakurikijwe ubutabera aho yagize ati Kambanda Jean wari minisitiri wintebe ariko yahamijwe ibyaha,Charles Taylor yatekerezaga ko kuba ari perezida wa Liberia ko adashobora gutabwa muri yombi ariko byarangiye ashyizwemo,Slobodan Karadzic wa Serbia na Radovan Karadzic wa Bosnia nabo bagejejwe mu butabera.
Kambanda rero yafatiwe I Nairobi muri Kenya muri nyakanga 1997,igihe urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ubwo yaramaze guhamywa n’icyaha cyo gukwirakwiza intwaro zo kwica abatutsi bari bari I Butare na Gitarama, icyo gihe yakatiwe igifungo cya burundu.aho yashakaga kwerekana ko ntaho ushobora guhungira ubutabera.
NIYONKURU Florentine.