Mu rwego rwo gushakisha igisubizo kirambye ku ntambara iri mu burasirazuba bwa Congo, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiriye uruzinduko mu gihugu cya Uganda, kugira ngo aganire n’ubuyobozi bw’iki gihugu, muri gahunda yo gushakisha amakimbirane yo muri DRC
Perezida ucyuye igihe wa Kenya nk’umuhuza wa Leta ya Congo n’inyeshyamba za M23 yiyemeje gukora iyo bwabaga kugira ngo impande zombi zumvikane, mu kiganiro yagiranye n’umuhungu wa Perezida wa Uganda , akaba n’umujyanama we, General Muhoozi Kainerugaba yamusobanuriye ko buri wese ibintu nabigira ibye ikibazo kizarangira burundu.
Uyu munyapolitiki wabaye Perezida wa Kenya yageze muri Uganda tariki ya 5/08/2023. Kumunsi w’ejo hashize tariki 7/08/2023, Perezida Museveni yatangaje ko bombi bayoboye ibiganiro by’amahoro byabereye muri Entebbe, bikaba byanitabiriwe n’abafatanyabikorwa.
Uyu munsi ku gicamunsi byamenyekanye ko Uhuru yaganiriye n’uyu musirikare usanzwe amwita mukuru we. Na we bahuriye muri Entebbe nyuma y’iyi nama ariko ibyo baganiriye ntabwo byashyizwe hanze.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize, hashize igihe gito abarwanyi ba M23 beguye intwaro, Gen. Kainerugaba yasabiye guhabwa umwanya, ukajya mu mishyikirano, asaba umuryango wa Afrika y’iburasirazuba gukemura ikibazo cyawo.
Mu butumwa yashyize kuri Twitter tariki ya 22/03/2023, yagize ati: “Kuba Umututsi, Umuhema, Umuhima cyangwa Umunyamulenge ntabwo ari icyaha ! M23 imaze imyaka myinshi ishaka ibiganiro by’amahoro. Umuryango wa Afrika y’iburasirazuba ukwiye gutanga ubufasha mu gukemura iki kibazo. Abatutsi mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa ntibakwiye guhohoterwa. Ingaruka zaba mbi cyane.”
Ubu butumwa Gen. Kainerugaba yabugeneye umuryango w’akarere ka Afrika y’iburasirazuba mu gihe ibihugu biwugize byiteguraga kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Democrasi ya Congo kugira ngo zirwanye imitwe yitwaje intwaro irimo M23.
Uhuru we, nk’umuhuza, na we asaba impande zihanganye kugirana imishyikirano, ariko akabanza asaba abarwanyi ba M23 kurambika intwaro, bakajya gucumbikirwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; ibintu badakozwa mu gihe Leta RDC na yo itemera kugirana nabo ibiganiro.
Mu myanzuro itandukanye yagiye ifatwa mu rwego rwo gushakira amahoro arambye aka gace, Leta ya Congo ntiyigeze ibishyira mu bikorwa, ku buryo benshi bahise batangira kuvuga ko iki gihugu gishaka gukemura ibibazo byayo ikoresheje umunwa w’imbunda.