Rubamba bamwe bita Igikakarubamba, ni icyatsi kigira amababi maremare, kuri yo hari uduhwa nkuko mu bibona hejuru ku ifoto.
Rubamba ituruka mu cyarabu ndetse mu giheburayo risobanura ikintu gisharira.Abanyamateka bemeza ko rubamba ndetse n’ibiyikomokaho byatangiye gukoreshwa mu buvuzi ahagana mu kinyejana cya 4, igihe abaganga b’Abagiriki bayibonaga mu kirwa cya Socatra ku Nyanja y’Ubuhinde. iki kimera rero gishobora kumara imyaka 7 kitabona amazi binyuriye mu mizi yacyo ikigaburira.
Amababi ya Rubamba yeze neza aboneka mu gihe cy’imyaka 5, ibi bishatse kuvuga ko abenshi bayisarura itarera, kandi isarudwa inshuro 2 gusa mu mwaka ,birumvikana ko rero abenshi bayikoresha itarageza igihe bityo ntibe yagira umumaro bari bayitezeho.
Rubamba ikoreshwa ku ndwara z’uruhu, kanseri. Ingingo nyinshi zakozwe kuri iki kimera zigaragaza ko Rubamba yakoreshwa mu kwica udukoko dutera indwara, irinda umwijima,diabete,ikiza ibisebe no kongerera ubudahangarwa umubiri .
Iyi Rubamba rero ikungahaye cyane mu ntungamubiri nka vitamin B1,B2,B6,B9,vitamin C,vitamin E na vitamin A.
Ikize ku myunyungugu mwimerere irenga 20, irimo calcium, phosphore, magnesium, ubutare, fere, sodium, manganese n’indi myinshi.
Ifite kandi inyubaka mubiri ikizeho cyane ,ifite utuvungukira tw’inyubaka mubiri ,ubusanzwe umuntu akenera utuvungukira mu mubiri tugera kuri 22 muri two 8 umubiri ntushobora kutwikorera duturuka mubyo turya.
Rubamba ifite utuvungukira 19 muri 22 umubiri ukenera ,ikagira 7 mu 8 umubiri ushobora kwikorera ubwawo.
Kandi ikize ku misemburo mvuzo (enzymes)zitandukanye nka Phosphate(ishinzwe gukoresha neza umwijima ),ifite kandi Protease irinda by’umwihariko indwara ya Prostate ku bagabo.
RUBAMBA IVURA
*Indwara zanduza ,indwara z’uruhu(kuberako ifite vitamin C ndetse na E
*ivura indwara z’amaso kuko ifite vitamin A (iyo umuntu bamupimye indwara y’amaso mukinyarwanda yitwa UMUYENZI ,akoresha umushongi ,igitonyanga kimwe mu jisho inshuro 2 kumunsi akabikora iminsi 7 adasiba .iyo udakize neza warutangiye koroherwa urakomeza ukabikoresha byibura 4 mu cyumweru kugeza ukize.
*ivura indwara y’amaraso make bitewe na vitamin C yifitemo
*ikura imyanda mu mwijima ,kubwo kugira vitamin C na E bituma igira ubushobozi bwo gutwika uburozi buba mu mwijima aribwo ntandaro z’indwara zitandukanye z’umwijima n’impyiko.
* ikindi kandi irakenewe kubabana n’uburwayi bwa SIDA,kuko igabanya ubukana bwayo.
Uko ikoreshwa
1.Ufungura ikiyiko 1 cy’umwimerere w’uwo mushongi wsa rubamba muri 1/3cya litiro y’amazi.
2.gukoresha imvange y’umushongi wa rubamba n’ubuki ubungane.
Icyitonderwa ;Rubamba sibyiza kurenza ibiyiko 2 bito by’umushongi wayo igihe uyikoresha, ntiyemerewe utwite.kubwubukana yifitemo.
NIYONKURU Florentine