Igitondo utangiye neza niryo pfundo ryo kugira umunsi mwiza ndetse w’ingirakamaro k’ubuzima bwawe. Tugiye kubabwira ibintu ukwiye kwirinda gukora ako kanya ugikanguka.
- Kuguma muburiri uri kuri SmartPhone
Hafi abantu bose ntibajya bashaka gushyira kure SmartPhones zabo, buri wese aba yumva yayiyegereza buri gihe. Usanga twirirwana nazo umunsi wowe, ndetse tukazishyira no mu mashuka n’ijoro. Ni byiza ko igihe ugiye kuryama Telefone uyishyira muri Airplane mode. Ibi bizatuma itagukangura kubera Notifications zitandukanye.
Mu gitondo tugikanguka ako kanya, dufungura amaso icyambere dukora ari ukureba muri Telefone tureba Message batwoherereje cyane kuri Social Networks harimo nko kuri Whatsapp, facebook, instagram ndetse na Emails. Gusa iki ni igitekerezo kibi. Ni byiza kubyuka wumva utuje ndetse utekanye. Nibyiza ko mu gihe ukangutse utagomba gukora kuri Telefone yawe mbere y’iminota 30. Ibi bizagufasha gutangira imirimo y’umunsi neza kandi n’ingufu nyinshi.
- Kunywa ikawa mu gitondo
Abantu benshi banywa ikawa nk’uburyo bwo kongera imbaraga mu mubiri. Mu gitondo, umubiri uba ufite stress kandi ikawa iba yifitemo Cortisol yongerera umbiri stress. Umuco wo kunywa ikawa mu gitondo, uzatuma uba umunebwe ndetse umubiri wiyumvemo ubwoba.
Iki kinyobwa giteza ibibazo iyo ugifashe mu gihe mu gifu nta kintu kirajyamo. Ubwo rero, mu masaha 3 ukimara kubyuka byaba byiza uretse kunywa ikawa.
- Kwanga gufata Breakfast
Abantu benshi bakunze kuryamira, nyuma bakabyuka vuba vuba batinze, nuko bagatekera ibintu byose bahita bajya kukazi cyangwa mu mirimo itandukanye bigatuma badafata ibyo kurya bya mu gitondo, bakaza kurya bwakeye ngo mu gitondo bumvaga badashonje.
Ese kuki batatakaza igihe mu gitondo barya? Ibi ni ukwibeshya cyane, mu masaha 2 ya mu gitondo ukimara gukanguka, ni ngombwa gufata ibyo kurya kandi bifite ingufu cyane.
Si ngombwa ko wumva ushonje kugira ufate Breakfast ihagije mu gitondo. Impamvu uba ugomba kurya ni uko umubiri uba wakoresheje ½ cya Calories. Calories ni ingufu dukura mubyo tuba twariye.
Mugihe utariye ngo ubone ingufu zihagije, umubiri wawe ntushobora kubona uburyo bwiza bwo gukoresha ibice by’imbere mu mubiri wawe ndetse no gutuma ubushyuhe mu mubiri wawe buguma ku kigero kiringaniye.
Gufata ifunguro rya mu gitondo, bituma imirimo yose uri buze gukora ku munsi, uyikorana ibakwe ndetse n’ingufu zihagije.
Uwineza Adeline