Mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko, akagali ka kibagabaga Rurageretse hagati y’abaturage babiri (2) Aribo Mateso Innocent nyiri City Viber Apartment n’ubuyobozi bwa Method Garage bapfa urusaku ruturuka muri iri garage rugasakuriza abacumbitse muri iyi nyubako.
Apartement, bivugwa ko abayituyemo basakurizwa
Mateso Innocent nyiri City Viber Apartment yandikiye umujyi wa Kigali avuga ko igarage ry’umuturanyi we witwa Method risakuriza abakiriya be bacumbitse mu nyubako ye ngo agasaba ko ryahakurwa cyangwa ba nyiraryo bakarisakara ndetse ngo bakanashyiramwo Ibikumira amajwi ( Soundproof ) , yandika iyi baruwa ngo ntiyigeze amenyesha urwego rw’umurenge ngo ruranirwe n’iki kibazo.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa Method Garage, Jean de Dieu Sahabo, avuga ko bose bari muri business ikiriho ari ukumvikana, Ati:” Yubatse apartment ye igarage risanzwe rikora . Yatureze ko dusakuriza abakiriya be, ariko natwe dufite abakiriya bacu tugomba kwakira tukabaha serivise. Ikindi kandi igarage si iryacu turarikodesha”.
Ubuyobozi bwa Methode Garage buvuga ko bose bari muri Business
Twagerageje kumvikana nawe , twemera ko tuzajya dufunga saa kumi n’imwe hagasigara hakorwa imirimo idasaba guhondagura”.
Kubijyanye n’amarange aterwa akabangamira abakiriya ba Mateso, avuga ko bagabanije imashini zitera amarangi ku modoka ko ubu basize imwe gusa.
Bamwe mu baturage batifuje ko amazina yabo ashyirwa hanze bavuga ko intandaro y’aya makimbirane no kuregana mu buyobozi biterwa n’umwuka utari mwiza hagati ya Mateso Innocent na Nyiri Iri garage ( uwaryubatse) aho ngo Mateso aba ashaka ko arihakura akoresheje imbaraga z’amafaranga.
Ubuyobozi buvuga ko Mateso yasimbutse inzego akajya kurega mu mujyi wa Kigali
Umuhoza Rwamakuba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba, avuga ko iki kibazo batari bakizi ngo bakimenye, uyu muturage Mateso Innocent ari uko agiye kuregera umujyi wa Kigali kuko ngo ari wo wamuhaye icyangombwa cyo kubaka apartment,
Akomeza avuga ko nabanyiri Garage bafite icyangombwa n’ubwo ngo bigaragara ko ari muri Site y’imiturire, Ati:” iki kibazo twakimenye twakimenye ari uko umujyi wa Kigali ukitwoherereje nk’abantu tuhayobora . Tumaze kukimenya icyo twakoze Twabasabye kumvikana bagakemura icyo kibazo ariko nimba kitarakemuka turaza kujyayo dushake umuti w’iki kibazo”.
Mu murenge wa Kimironko by’umwihariko akagali ka kibagabaga ni hamwe mu duce tw’uyu murenge twiganjemwo amagaraje y’akajagari ari hagati mu baturage aho abaturage badasiba kuvuga ko babangamirwa n’urusaku ruyaturukamwo.
Nkundiye Eric Bertrand