Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko igiye gukemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga barimo Ababyaza, Abaforomo n’abandi bakozi bo mu rwego rw’ubuzima kuko igiye gukuba kane abakozi bo muri uru rwego bitarenze umwaka utaha.
Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umuganga umwe abarirwa abantu 1000 , mu gihe intego ari abaganga batanu ku baturage 1000.
Dr Dushime Theophile umujyanama muri Minisiteri y’Ubuzima, yabwiye The NewTimes ko hakenewe abadogiteri benshi, bityo leta ikaba iri gukora ibishoboka byose binyuze mu kubigisha haba imbere mu gihugu no kubafasha kujya kwiga mu mahanga.
“Turimo kwagura gahunda zo kongera abajya muri kaminuza, umubare w’abarimu, ibikorwaremezo cyangwa ibifasha mu buvuzi, laboratwari zo mu rwego rw’ubuzima n’ibindi.”
Dr Theophile yavuze ko intego u Rwanda rufite ari iyo kongera umubare w’abarangiza kwiga mu mashuri y’ubuvuzi, ubuforomo n’ububyaza ku buryo bava ku 2000 bakagera ku 8000 buri mwaka.
Ati “Umubare w’abajya muri kaminuza ugomba kwiyongera mu gihe gito kubera ko 90% by’indwara z’ibyorezo zivurirwa ku bigo nderabuzima kandi Abadogiteri, Abaforomo n’Ababyaza ni bake muri ayo mavuriro.”
Mu Rwanda hari amavuriro mato azwi nka ‘Poste de santé’ agera kuri 1.247 mu gihe Ibigo Nderabuzima byo ari 512, Ibitaro biri ku rwego rw’Akarere byo ni 40, ndetse n’Ibitaro bine biri ku rwego rw’Intara. Ni mu gihe ibitaro by’icyitegererezo ari umunani.
Mu Rwanda hari abaforomo ibihumbi 14.227, ab’igitsinagore ni 9239 mu gihe ab’igitsinagabo ari 4988. Ababyaza bagera ku 2110 barimo 1576 b’igitsinagore na 534 b’igitsina gabo.
Andre Gitembagara Umuyobozi w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda RNMU yavuze ko kugira ngo umubare wabo urusheho kwiyongera hakenewe imbaraga mu gufasha Abanyarwanda kubyiga ari benshi.
Gatembagara yavuze ko hari ibindi bibazo byinshi birimo imishahara iri hasi bituma bamwe mu bize uyu mwuga bajya gukorera mu bihugu birimo Canada, u Bwongereza n’ahandi.
Kugeza ubu imishahara y’Abaforomo iri hagati y’ibihumbi 120 Frw n’ibihumbi 200 Frw.
Ikindi kandi cyiyongera kuri ibyo, ni uko 70% y’aba banyamwuga bakora amasaha 60 mu Cyumweru mu gihe itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko baba bagomba gukora nibura amasaha ari hagati ya 45 na 40, kugira ngo babashe kuzuza izindi nshingano.
Ikindi kibazo giteye inkeke ni igishingiye ku mafaranga yishyurwa ku bantu bagiye kwiga ubuvuzi muri kaminuza kuko nko muri Kaminuza y’u Rwanda kuri ubu usanga umunyeshuri wiyishyurira utishyurirwa na leta , yishyura hagati ya miliyoni 12 Frw na miliyoni 15 Fr.
Jessica Umutesi