Gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abashanye ni ngombwa, ariko hari igihe baba batayemerewe bitewe n’impamvu zitandukanye tugiye kurebera hamwe.
Imibonano mpuzabitsina y’abashakanye iba mu buryo butandukanye ndetse no mu buryo bunogeye buriwese, iyo bose bakundana bakanajya inama, ariko hari n’igihe muba mutemerewe kuyikora muburyo bumwe cyangwa ubundi.
1.Igihe cyose urwaye imyanya y’ibanga, iyo urwaye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ntiwemerewe kuyikora igihe cyose utarakira, kuko iyo uyikoze, bituma izo ndwara ziyongera. Niyo mpamvu iyo urwaye izo ndwara imibonano iba itakureba, igihe icyaricyo cyose utarakira.
Nubwo wakumva ko worohewe, ariko utarakira neza sibyiza gukora imibonano mpuzabitsina, kuko niyo utakwanduza mugenzi wawe ugenda uyikwirakwiza, no mu bindi bice by’umubiri wawe, ikindi kintu kibi kiba ni uko akenshi uhura n’uburibwe bukabije iyo uyikoze ukirwaye.
Urugero nk’iyo urwaye ‘’Urinary infection’’.
- Igihe wababajwe na mugenzi wawe, Igikorwa cyo kubonana kw’abashakanye, si igikorwa abantu bakora bari mu gahinda ahubwo ni igikorwa gikorwa mu rukundo no kuba wumva utekanye bihagije muri wowe, kandi wishimiye uwo mubana. Kubabara bihungabanya intekerezo z’umuntu, zimwe mu ngingo zimugize zirimo ubwonko n’umutima ntibikore neza, dore ko bihora bivugwa ko kubabara igihe kirekire byangiza ibyiyumviro by’umuntu.
- Wasinze, Umuntu wasinze ntabwo aba yikoresha nk’ibisazwe, kuko hari igihe yibagirwa n’ibyo yakoze, mu gihe umuntu yasinze rero ntaba agomba gukora imibonano mpuzabitsina kuko nta byiyumviro byiza uba ufite
Twabibutsa ko buri kintu kiba cyiza iyo gikozwe mu gihe cyacyo, ni byiza rero kumenya igihe nyacyo cyo kwishimisha binyuze mu mibonano mpuzabitsina kuri mwembi.
Mutesi Jessica