Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyanya cy’ibikorwaremezo bya siporo cyitwa ‘Zaria Court Kigali’ kuri uyu wa Mbere tariki 14 Kanama 2023.
Zaria Court Kigali ni umushinga w’iterambere ukubiyemo ahantu hazajya habera imikino, ibikorwa by’umuco n’amacumbi arimo Hoteli ndetse n’ihahiro rigezweho.
Zaria Court izubakwa i Remera, hafi ya Stade Amahoro hahoze hakorerwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ahangana na hegitari 2,4.
Ubwo butaka Masai Ujiri yabuhawe na Leta y’u Rwanda muri Nyakanga 2021.
Perezida Kagame yashimiye Masai Ujiri ku bikorwa bitandukanye akomeje gukora mu Rwanda, avuga ko ari “umukozi” ndetse ibintu byose ashaka abigeraho, uretse kimwe cyamunaniye, guhindura Umukuru w’Igihugu umufana wa Toronto Raptors abereye umuyobozi.
Ati “Masai ni umukozi kandi ikimenyetso ni ikiduteranyirije hano. Ibintu byose arabishoboye, ariko icyamunaniye ni ukumpindura nkafana ikipe ayobora ya Toronto Raptors.
Gusa, naravuze nti niba ntacyo bitwaye gufana amakipe abiri, ndongeraho Toronto, ariko ikipe ya mbere yanjye mfana ni Golden State Warriors.”
Yavuze ko kandi kubona ibikorwaremezo nk’ibi mu Rwanda bizafasha kuzamura siporo n’ibindi bikorwa muri Afurika afatiye urugero ku buryo bamwe mu bayobozi b’ibihugu bya Afurika baza i Kigali bahakura intego yo kubaka inzu z’imyidagaduro zimeze nka BK Arena.
Ati “Gusa, turishimira ko twashoboye gukorana, hari byinshi byagezweho harimo n’iyi Zaria Court n’ibindi biyikikije. Ntabwo bigarukira hano, bizagera hirya no hino mu Rwanda, mu Karere no ku Mugabane [wa Afurika].
Masai yavuze uburyo twahuriye muri Toronto ubwo yari yantumiye ku mukino wa [NBA] All-Star bikavamo igitekerezo cyo kubaka Arena [BK]. Benshi mu bayobozi bo muri Afurika badusuye hano, bahavanye igikerezo cyo kubaka Arena n’iziyirenze.”
Yakomeje ati “Turizeza ko nk’igihugu tuzakora ibishoboka byose. Kukugira nk’umufatanyabikorwa bizadufasha kugera ku rwego dushaka kugeraho harimo no kubona impano kandi ntibizahagarara.”
Masai Ujiri yashimiye abantu n’inzego zitandukanye zifite uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga mugari, avuga ko siporo ikwiye kurenga uko ifatwa ku Mugabane wa Afurika, ikareberwa mu ndorerwamo y’amarushanwa n’ubukungu.
Ati “Ni umwanya wuje ibyishimo kuba twiyizera nk’Abanyafurika. Dukwiye kurekeraho kureba siporo nk’umwanya wo kuruhuka kuri uyu Mugabane, ahubwo nk’umwanya wo kurushwana no kuzamura ubukungu bwacu.
Usanga Afurika ifite impano gusa, kuki tutakwishakamo n’ibikorwaremezo bidufasha kugera ku byo twifuza? Turashaka guha amahirwe urwo rubyiruko rwacu.”
Iki gikorwaremezo kizatahwa mu ntangiriro za 2025, kigiye kubakwa i Remera mu gace kahariwe ibikorwaremezo bya siporo kazwi nka “Kigali Sports Hub” karimo Stade Amahoro na Petit Stade ziri kwagurwa ndetse na BK Arena yubatswe mu 2019.
Uyu mushinga ni wo wa mbere wa ‘Zaria Court’ kuri uyu Mugabane wa Afurika, ukazaba ugizwe na hoteli ifite ibyumba 80, za restaurant, aho gufatira amafunguro n’ibinyobywa hejuru ku gisenge, gym, aho kwisanzurira, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hazaba kandi hari ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali izaba irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi. ‘Contineurs’ zitwarwamo ibicuruzwa zizifashishwa mu gukora amaduka yo gucururirazamo hatezwa imbere ubucuruzi bukorwa n’abagore n’urubyiruko rwihangira imirimo.
Binyuze mu muryango Giants of Africa, Masai Ujiri ateganya kubaka ibibuga bitandukanye mu Rwanda birimo icy’i Rwamagana mu Agahozo-Shalom cyatashwe ku wa 13 Kanama n’icya Club Rafiki cyavuguruwe.
Hari ikindi cyubatswe ku Kimisagara kiri kumwe n’icya Handball ndetse n’ibindi bizashyirwa i Rubavu, Rusizi n’i Huye.
Biteganyijwe ko kizatanga akazi ku bagera kuri 500 mu bijyanye no kwakira abantu n’ubukerarugendo ubwo kizaba gitangiye ibikorwa byacyo muri Gashyantare 2025 mu gihe imirimo yo kucyubaka iteganyijwe kurangira mu Ugushyingo 2024.
Damascene