Umuvugizi w’umutwe w’inyeshyamba wa M23, Maj Willy Ngoma, yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko uyu mutwe wacitsemo ibice bibiri.
Ibi yabitangaje mu Kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, kuri uyu wa 14Kamena 2023, ubwo bamubazaga amakuru avuga ko umutwe wa M23 abereye umuvugizi wacitsemo ibice bibiri, bavuga ko uwo mutwe wasubiranyemo muri iki gihe nk’ibyabaye mu mwaka wa 2012-2013 ubwo banarwanaga hagati yabo?
Maj Willy Ngoma yasubije ko ibyabaye kuri uyu mutwe ubwo wacikagamo ibice muri 2012-2013 bidateze kongera kubaho ukundi, ko ibyo bivugwa ari bihuha.
Yavuze ko batigeze bacikamo ibice muri uriya mutwe, ko kuva ku nzego zo hejuru kugera ku basirikare bo hasi ibintu aramahoro.
Yemeza kandi ko nta kurebana ay’ingwe kuri hagati ya Perezida wa M23 Bertrand Bisiimwa, Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Maj Sultan Emmanuel Makenga n’umwungirije Brig Gen Byamungu Bernard, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru ari we Bwana Benjamin Mbonimpa.
Ati “Ntabwo tuzigera ducikamo ibice dufite impamvu imwe, intego imwe n’ingengabitekerezo imwe, ibyo abantu bavuga byose si byo, nta gucikamo ibice kwabayeho.
Maj Ngoma avuga ko iyo propaganda yaturutse muri Guverinoma ya Congo igamije kubiba urwango, no gucamo ibice abagize M23, ibintu bitashoboka.
Yabwiye itangaza makuru ko uyu mutwe w’ubakitse mu buryo bwa Politiki n’igisirikare ko ibikorwa na Leta babicungira hafi.
Umuvugizi wa M23, yanenze ubutegetsi bwa Gisirikare buzwi nka “état de siège” mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri, avuga ko ari abantu bananiwe kugarura amahoro ahubwo birirwa bandurumbanya abaturage buzuza inda zabo gusa.
Jessica Umutesi