Perezida Felix Tshisekedi yongeye kwiyerurutsa asaba imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kurambika intwaro hasi,mu gihe izi nyeshyamba ariwe uziha intwaro akanazifashisha mu rwego rwo kurwanya umutwe w’inyeshyamba wa M23
Ibi uyu mukuru w’igihugu yabitangaje ubwo bari mu nama yo kurebera hamwe ibyo kuvanwa ho kw’ibihe bidasanzwe ( Etat de Siège) byashyizweho mu urasirazuba bw’igihugu cye.
Etat de Siège ni ibihe bidasanzwe bishyirwaho hakurwa ubutegetsi mu maboko y’abasivile bugashyirwa mu maboko y’igisirikare.
Uyu mu perezida yasabye imitwe imwe n’imwe kurambika intwaro hasi, kuko n’ubwo yasabye ibi bintu mu rwego rwo kwiyerurutsa kuko imitwe myinshi ibarizwa muri kariya Gace, ikorana n’ingabo za Leta ye ndetse usibye imitwe mikeya irimo Twirwaneho na M23, hamwe na ADF,naho iyindi yose yibumbiye mu kiswe Wazalendo.
Perezida Tshisekedi yavuze ko izi nyeshyamba zigomba kurambika intwaro hasi kugira ngo bashakire amahoro hamwe, nyamara ugasanga aba aba bahungabanya umutekano bafatanije n’izi nyeshyamba.
Abakurikiranira hafi ibya Politiki y’iki gihugu batangaje koi bi ngibi ari nko gukinga ibikarito mu maso abamwumva kuko ntagihe atavuga ariko ibikorwa bye bigafatwa nk’umuti kuko bitagaragara.