Umunyapolitiki Bwana Corneille Nanga wigeze kuyobora Komisiyo y’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (CENI), aherutse gutangaza ko mu basirikare barinda umukuru w’icyo gihugu Félix Tshisekedi, ko higanjemo inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR, arahigishwa uruhindu ngo atabwe muri yombi.
Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDRL urimo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri Mata 1994.
Uyu mugabo kandi akaba ashinjwa gutesha agaciro ibikorwa byagezweho n’ubuyobozi bwa Gisirikare mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ndetse na Ituri
Umunya-politike wo muri DRC, Thierry Monsenepwo, arahamagarira ubucamanza bwa Gisirikare guta muri yombi Bwana Corneille Nanga, ngo kuko atemezanya nawe kubyo avuga. Kaba ariyo mpamvu yatumye ahamagarira ubutabera bwa Gisirikare kuba bamuhigisha uruhindu agatabwa muri yombi.
Umunyapolitike Thierry Monsenepwo, niwe ukuriye ishyaka rya CCU (Conventions des Congolsis unis), iri shyaka rikaba rikorana bya hafi ni shyaka rya Perezida Félix Tshisekedi riri k’ubutegetsi.
Thierry, yakomeje avuga ko ashyigikiye ibiganiro biri kubera I Goma, mu murwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aho yemeje ko ibyo biganiro biri kubera i Goma, ko ari ibiganiro birebera hamwe ubutegetsi bwa Gisirikare ku bijyanye n’umutekano.
Ikindi ni uko Thierry, yemeza ko hashobora kuba hari ibitaragenze neza kubijanye n’ubukungu ariko akavuga ko icyo kibazo kitabura kubaho ngo kuko ariho Ruzingiye!
Aha yagize ati: “Biragoye kubijyanye n’ubukungu, kuko ahari kuva amafaranga yo gufasha abaturage k’urubu higaruriwe n’umwanzi. Urugero Umupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda, umusaruro wose wahavuye ubu ufitwe na M23.”
Yongeyeho ko atemezanya n’abavuga ko abarwanyi bo muri FDLR, bari mu bacunga umuku w’igihugu cya Congo, ko ahubwo ubutabera bwakora akazi kabwo bugata Nanga muri yombi watangaje ibinyoma aharabika igihugu.
Ibi Abanyarwanda barimo na Perezida wabo Paul kagame, bagize igihe bashinja ubutegetsi bwa Congo, kuba bashyigikira Inyeshamba zo mu mutwe wa FDLR ndetse ko babaha ubufasha bwo kuba batera igihugu cy’u Rwanda kandi atariko bimeze.
Uyu mugabo akomeza avugako Bwana Nanga agomba kugaragaza ibimenyetso yashingiyeho avuga ko FDLR, icungira umutekano Perezida wa Congo.
Ikinyamakuru Actualite Cd, dukesha iyi nkuru cyavuze ko Thierry, ashinja Nanga ko atari icyitegerezo cya Demokarasi.
Ibibazo byavuzwe na Nanga ubu nibyo byabaye ibiganiro ndetse niyo mvugo iri mubanyapolitike baherereye mu murwa mukuru w’igihugu cya Congo.
Uwineza Adeline