Umutwe wa ARC/M23, ukomeje kubera umuzigo uremereye Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, mu gihe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri DRC abura amezi agera kuri ane ngo atangire.
Imirwano ishobora kongera kuvuza ubuhuha mu gihe gito
Amakuru dukesha imboni ya Rwandatribune.com iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko muri iyi minsi, umutwe wa M23 wongeye gusubirana ubugenzuzi mu bice wari wararekuye ku bushake muri teritwari ya Rutshuru na Masisi.
Ni nyuma yaho M23, iheruka gutangaza ko guverinoma ya DRC, iri gukoresha imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, Nyatura na Mai Mai yibumbiye mu kiswe ”Wazelendu” ikagaba ibitero mu duce M23 yarekuye igamije kudusubiza mu bugenzuzi bwa Leta ya Congo.
M23 kandi, ivuga ko iyi mitwe igaba ibyo bitero ar nako yibasira abaturage by’umwihariko Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi .
M23 kandi yakunze kuvuga ko ibi bitero nibikomeza, izikura mu masezerano ya Luanda na Nairobi ubundi igatangira kwirwanaho, ngo kuko n’ubusanzwe ariyo yubahiriza iyo myanzuro yonyine ,mu gihe izindi mpande zirimo Guverinoma ya DRC , FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro bakorana, badakozwa ibyo kuyishyira mu bikorwa .
Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare, yatangaje ko “ubushotoranyi bwa FARDC n’imitwe bafatanyije, bwatumye M23 nayo itangira gutekereza kabiri no kwitegura imirwano .”
Maj Willy Ngoma, “yakomeje avuga ko M23 yiteguye neza mu buryo bwa gisirikare no guha isomo rikomeye FARDC n’abafatanyabikorwa bayo igihe cyose bizaba ngombwa.”
Ati:” Ntabwo tuzakomeza kurebera. Igihe n’ikigera tuzabivamo ubundi duhangane nabo kuko bigaragara ko Guverinoma ya DRC ishize imbere intambara kurusha ibiganiro. Duhagaze neza kandi tuzabyitwaramo neza cyane. niba bashaka umuriro baraje bawubone.”
Ibiheruka gutangazwa na M23 , bisa nibitangiye gushyirwa mu bikorwa guhera mu mpera z’icyumweru gishize, kuko Abarwanyi ba M23 batangiye kwisubiza ibice bari bararekuye by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru na Masisi , bikaba bishobora gutuma imirwano yeruye yongera kubura hagati y’uyu mutwe n’igisirikare cya Leta (FARDC) mu gihe gito kiri imbere .
Biravugwa ko mu gihe iyi mirwano yakongera kubura, bishobora kongera kuremerera Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, dore ko n’ubusanzwe M23 itajya yorohera igisirikare cya FARDC.
irindi hurizo ritegereje Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Mpuzamahanga cy’Abafaransa RFI, Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres, yashinje Guverinoma ya DRC kuba ifata abasivile ikabaha intwaro yarangiza ikabashumuriza M23.
Antonio Guterres, yakomeje avuga ko ari ikibazo gikomeye ndetse bishobora gufatwa nk’ibyaha by’intambara ngo kuko aba basivile boherezwa kurugamba guhangana na M23 bakicwa ku bwinshi.
Ni ibirego bije, mu gihe Perezida Felix Tshisekedi atorohewe n’abatavuga rumwe nawe bakomoje gutuma ataryama ngo asinzire bitewe n’uko yikanga ko bazamuhigika mu matora y’Umukuru w’igihugu ategnyijwe mu kuboza 2023.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com