Mu gihe byari byitezwe ko Umuryango w’Ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika CEDEAO, ushobora kugaba igitero cya gisirikare ku gihugu cya Nijer ugamije gusubiza Ubutegetsi Perezida Bazoum wahiritswe n’igisirikare, kuri ubu isosi isa niyatangiye kugwamo inshishi .
Ni icyemezo cyafashwe n’akanama k’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (CPS),gashinzwe amahoro n’umutekano no gukemura amakimbira ku mugabane wa Afurika kateranye kuwa 14 Kanama 2023 .
Kuri uwo munsi ,akanama k’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe gashinzwe amahoro n’Umutekano, kanzuye ko katazemerera Umuryango wa CEDEAO kugaba igitero cya gisirikare ku gihugu cya Nijer .
Aka kanama, kasabye ko ikibazo cya Nijer cyakemuka binyuze mu biganiro bya Politiki aho gushyira imbere intambara.
Aka kanama kandi, ngo kiteguye kubitangariza Isi yose harimo n’abarebwa n’iki kibazo mu buryo bweruye vuba aha.
Kugeza ubu icyemezo cy’Umuryango wa CEDEAO kigamije gukoresha imbaraga za Gisirikare kugirango Perezida Mouhmed Bazoum asubwize ku butegetsi yambuwe n’igisirikare cya Nijer ,nti kivugwa ho rumwe n’ibihugu bya Afurika byose.
Hari abasanga Umuryango wa CEDEAO, uri gukorera mu nyungu z’Abafaransa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho kureba inyungu z’Abaturage ba Nijer n’Abanyafurika bose muri rusange.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com