Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Perezida w’urukiko rw’ikirenga, Dr Faustin Nteziryayo, uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu gihugu cya Singapore yagiranye ibiganiro n’Intumwa Nkuru ya Leta ya Singapore, Lucien Wong, bigamije guteza imbere ibihugu byombi.
Uru ruzinduko rwa Faustin Nteziryayo mu gihugu cya Singapore, rugamije gushimangira umubano n’ubutwererane bw’inzego z’ubutabera z’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko rwe, kandi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga azanagirana ibiganiro na mugenzi we wa Singapore, Sundaresh Menon, anasure ishuri ryitiriwe Yong Pung How ryigisha amategeko, rya Kaminuza y’Icungamutungo ya Singapore, (Singapore Management University).
Faustin Nteziryayo kandi azanagirana ibiganiro n’abahagarariye ibigo mpuzamahanga bitandukanye birimo Singapore International Arbitration Centre (SIAC) na Singapore International Mediation Centre (SIMC). Ibi bigo bitanga serivisi z’ubukemurampaka butanyuze mu nkiko hagamijwe kwihutisha imanza z’ubucuruzi.
Hamwe n’itsinda ayoboye kandi, bazahabwa ibiganiro ku ngingo zitandukanye zirimo ikemurampaka ry’imanza z’ubucuruzi ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, gukoresha ikoranabuhanga hagamijwe kwihutisha servisi mu nkiko muri Singapore ndetse n’uburyo abakozi mu rwego rw’ubutabera bahugurwa bakanubakirwa ubushobozi.
Mu mwaka wa 2021, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda n’urwa Singapore zashyize umukono ku masezerano y’ubutwererane bw’inzego z’ubutarera, mu rwego rwo gushimangira ubutwererane no guteza imbere imikorere myiza no kwitutisha serivisi mu nzego z’ubutabera mu bihugu byombi.
Aya masezerano kandi ateganya ihererekanya, iyunguranabumenyi ndetse n’ibiganiro ku ngingo zifitiye inyungu impande zombi, akanashyiraho umusingi w’ubutwererane mu bijyanye no guca imanza hifashishijwe ikoranabuhanga, gufasha abagejeje ikirego mu nkiko kuganira ndetse no kumvikana bidasabye ko urubanza ruburanishwa.