Itorero Angilikani mu Rwanda, ryafunguye Katedarali nshya yiswe “Saint Peter’s” i Karongi, maze riha inshingano nshya z’ubudiyakoni, uwahoze ari Meya w’Akarere ka Muhanga, Madame Mutakwasuku Yvonne. Ni inshingano zibanziriza kuba Pasiteri muri iyo Diyosezi.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi, Muri uwo muhango kandi hashyizweho abadiyakoni batandatu, guha inshingano umudiyakoni no gusengera abahereza n’abigisha ijambo ry’Imana muri Diyosezi ya Karongi.
Mu bahawe inshingano z’ivugabutumwa harimo Yvonne Mutakwasuku wagizwe Umudiyakoni hamwe na Dr. Violette Ayingeneye uyobora Ibitaro bya Kibuye, wabaye Umukanoni.
Rev Mutakwasuku, watumwe muri Zone ya Nyange, mu izina ry’abahawe Ubudiyakoni, yavuze ko imirimo bahawe ari Imana yayibatoranyirije kandi biteguye kuyikora.
Yagize ati “Twitabye umuhamagaro mukomeze mudushyigikire mu buryo bwose.”
Yashimiye Imana ko yabonye ko ari abo kwizerwa ikabagabira umurimo wayo. Yashimangiye ko batangiye urugendo rushya, bafite ishyaka kandi bizera badashidikanya ko Kirisitu azabashoboza.
Mutakwasuku yamenyekanye mu nzego z’ibanze kuko yabaye Meya wa Muhanga mu gihe cy’imyaka umunani, kuva ku wa 2 Mata 2008 kugeza ku wa 29 Mutarama 2016.
Kuri ubu ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango utegamiye kuri Leta, Bureau Social de Développement (BSD), ukorera i Muhanga.
Mutakwasuku yatangiye kubwiriza ubutumwa ahereye aho avuka mu Murenge wa Nyange, Akagari ko Ngobagoba mu Karere ka Ngororero. Ashimwa ko yanagize uruhare mu gutangiza Umuryango w’Abagore b’Ibyiringiro ufasha mu kunoza imibanire y’abashakanye n’iterambere ry’ingo.
Kuri ubu kandi Rev. Yvonne ni Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango itari iya Leta Iharanira Amajyambere, Conseil de Concertation des Organisations d’Appui aux Initiatives de Base (CCOAIB).
Abandi barobanuriwe hamwe na Rev Mutakwasuku Umurimo w’Ubudikoni barimo Rev. Masengesho Obed, Rev. Himbaza Augustin, Rev. Tuyishime Sylvere, Rev. Ikomeze Martin na Rev. Nyiramana Emmanuelie. Uwarobanuriwe ubupasiteri ni Rev. Nshimyimana Jean Marie Vianney.
Imirimo y’Umudikoni ni ugufasha umupasiteri gusengesha abantu mu rusengero, cyane cyane amufasha guhereza Igaburo Ryera, yigisha gatigisimu, abatiza abana bato n’abantu bakuru Umwepisikopi abimuhereye uburenganzira, kandi akwiriye kubaririza abarwayi, abakene n’abafite ubumuga ngo amenyeshe ab’itorero ngo babafashe.
Bishop Dr. Sam Mugisha uyobora Diyosezi ya Shyira yibukije abarobanuriwe Ubudikoni ko iyo bamenye Kirisitu abashoboza. Yabasabye kureba no kuvuga Yesu wabahamagaye abihanangiriza kudakurikira ibintu cyangwa ngo bacike intege.
Umuhango wo gutaha Katederali ya “Saint Peter’s” i Karongi witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abayobozi ba Angilikani n’abo mu buyobozi bwa Leta nk’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine.
Wabanjirijwe n’umutambagiro mbere yo gutahwa na Bishop Methode J.P Rukundo n’abepisikopi batatu ari bo Bishop Dr. Gered Karimba wa EAR Diyosezi ya Shyogwe, Bishop Nathan Rusengo Amooti wa EAR Diyosezi ya Kigali na Bishop Dr. Sam Mugisha wa EAR Diyosezi Shyira.
Mu myaka itatu imaze itangiye, Diyosezi Misiyoneri ya Karongi yakoze ibikorwa byatwaye agera kuri 235.000.000 Frw, birimo kwigisha abanyetorero ku rwego rwa kaminuza, kugura ubutaka aho itorero rizagukira, kubaka amacumbi n’insengero, gufasha abagore batunze ingo guhangana n’ingaruka za COVID-19 n’ibindi.