Perezida Felix Tchisekedi ari muri Angola aho yitabiriye inama y’umuryango w’ubukungu uhuje ibihugu by’Afurika y’amajyepfo SADEC, umuryango yari amaze igihe abereye umuyobozi iyi nama ikaba iribuze kuberamo ihererekanya bubasha n’ugiye ku musimbura.
Uyu mu perezida waraye ageze I Luanda kuri uyu wa 16 biteganijwe ko aza gukorerwa mu ngata na Perezida João Lourenço .
Perezida Félix Tshisekedi, aherutse gusaba uyu muryango w’ubukungu bw’Afurika y’amajyepfo, kumwoherereza ingabo kugira ngo zimufashe kurwanya inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye n’ingabo za Leta .
Perezida Tshisekedi kandi biteganijwe ko aza kugeza kubitabiriye iyo nama ibyo bagezeho muri Manda ye ndetse n’ibyo bateganyaga ariko bakaba batarabigezeho.
Iki gihugu cyakunze kugaragaza ko amakiriro klyateze kuri uyu muryango w’ubukungu bw’Afurika y’amajyepfo, cyane cyane mu bya gisirikare, dore ko izi ngabo z’uyu muryango zitaba ari ubwa mbere zije muri DRC , kuyifasha kurwana.
Mu nama yabereye i Windehoek muri Gicurasi uyu mwaka hari hemejwe ko uyu muryango ugomba kohereza ingabo muri Congo kugira ngo zibafashe kurwanya M23.
Perezida Félix Tshisekedi, akaba yemezako izongabo zi za za gufasha iza Congo (FARDC), bivuye mu masezerano y’ibyo b’ihugu bigize uyu muryango, ibi kandi bikaba biri no mu itegeko nshinga ry’uyu muryango ko igihugu kimwe muruyu muryango mugihe gitewe kigomba gutabarwa.
Icyakora ngo n’ubwo bagomba gutabarana ngo bituruka ku bushake ibi bihugu bibigizemo, bivuze ko bishobora no kwanga kohereza ingabo aho rukomeye bitewe n’inyungu babona ari ntayo.