Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa 17 Kanama 2023 yakurikiye imyitozo yo kumasha y’Ingabo z’u Rwanda.
Iyi myitozo izwi nka ’Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo gitangirwamo amasomo ya gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko nyuma yo gukurikira iyi myitozo ya nyuma ya ’Exercise Hard Punch 04/2023’, Perezida Kagame yaboneyeho umwanya, aganira n’abasore n’inkumi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), ndetse n’aba ofisiye bakuru bakiri mu mirimo n’abatakiyirimo.
Iyi myitozo kandi yakurikiwe n’abayobozi batandukanye biganjemo abo mu nzego z’umutekano barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.