Umwe mu byamamare uzwi cyane mu mupira w’amaguru Didier Yves Tébily Drogba, nyuma yo kwitegereza ibibazo byugarije ihugu by’Afurika ,uburyo bwo kubyita ho ndetse n’uburyo bwo kubihuza n’urusobe rw’ibinyabuzima, yahisemo gusaba Afurika yose kwigira k’u Rwanda uburyo bitwara mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Yakomeje agira ati “Kurengera ibidukikije ni ikintu cya ngombwa kuri njye, dukwiye kwihutira kwita ku guhangana n’imihindagurikire y’ibihe. Natangiye gutanga umuganda wanjye mbinyujije mu muryango nashinze kugira ngo mparanire ejo hazaza heza.”
Drogba yabigarutseho kuri uyu wa 2 Nzeri 2022, mu muhango wo Kwita izina abana 20 b’ingagi wabereye mu Kinigi, hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibarizwamo izi nyamaswa.
Ubwo Drogba yajyaga kwita umwana w’ingagi izina, yafashe umwanya wo gushimira u Rwanda ku gikorwa cyiza rwateguye cyo Kwita Izina, ko kigaragaza agaciro ruha urusobe rw’ibinyabuzima.
Umwana w’ingagi yise izina, uturuka mu muryango wa Muhoza, yamwise Ishami.
Yaboneyeho umwanya wo gusaba Afurika n’Isi yose kwigira ku Rwanda, nabo bakarengera inyamaswa n’ibindi bidukikije mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Yagize ati “Igitekerezo mfite ni uko ibihugu byose bya Afurika n’Isi yose, bikwiye gufata urugero kuri iki gikorwa, nk’uburyo bwiza bwo kwita ku nyamaswa.”
Didier Yves Tébily Drogba, ni umwe mu bakinnyi beza Umugabane wa Afurika wagize ndetse bazahora bubaha mu mateka y’umupira w’amaguru ku Isi.
Uyu mukinnyi w’icyamarere ukina mu ikipe ya Chelsea FC mu Bwongereza aho yinjije ibitego 164 mu mikino 381 ayihesha ibikombe bine bya shampiyona, bine bya FA Cup na kimwe cya UEFA Champions league.
Uwineza Adeline