Umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Leta ya Tshisekedi, Martin Fayulu yatangaje ko uyu mu Perezida yamwibye umwanya we, ibintu yagereranije n’ihirikwa ry’ubutegetsi.
Martin Fayulu umaze igihe atangaje ko aziyamamariza kuyobora iki gihugu yatangaje ko muri 2018 yahanganye na Perezida Tshisekedi bikarangira we na Mugenzi we batsinzwe ariko mu mayeri.
Martin Fayuru yatangaje ko n’ubwo Komisiyo y’amatora ya RDC yatangaje ko Tshisekedi yagize amajwi 38.56%, Fayulu akagira 34.82%, naho Shadary akagira 23.83%, icyo gihe yahise atangaza ko yibwe amajwi kandi ngo byaragaragaraga kandi ko iyo atibwa amajwi ariwe wari kuba Perezida nk’uko n’indorerezi muzamahanga zabitangaje.
Uyu mugabo yemeza rero ko hakozwe Coup d’etat hagahirikwa ubutegetsi bwashyizweho n’abaturage bagashyiraho ubutegetsi bushingiye ku mafaranga ndetse n’ibindi atasobanuye.
Ibi yabitangaje agamije kugaragazaga ko ashyigikiye ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare kuwa 26Nyakanga 2023 yabusubiraho, mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’Itegekonshinga.
Fayuluyagize ati: “Muri Niger ni bagerageze barebe uko basubizaho uburyo bugenwa na gahunda y’Itegekonshinga, kuko nahano muri Congo turi kureba uburyo hatazongera kubaho guhirika ubutegetsi nk’ibyabaye muri 2018
Ibyo kuba Fayulu yaribwe amajwi si we gusa wabivuze kuko hari n’amahanga yabigaragaje mu marenga, muri uyu mwaka wa 2023 biza gushimangirwa na Corneille Nangaa wayoboraga komisiyo y’amatora icyo gihe, akaba ari na we watangaje intsinzi ya Tshisekedi.
Uyu mugabo rero yagereranije kwibwa amajwi kwe nko guhirika ubutegetsi nk’uburyo bwiza bwo kumvikanisha ikibazo cye.