Mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi buhanganye n’ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa DRCongo harimo n’ikibazo cya M23 , ubu burasa n’uburi guhuzagurika ku mahitamo hagati ya USA n’uburusiya.
Girbert Kabanda Minisitiri w’Ingabo muri DRCongo ari kumwe n’abahoze mu ngabo , baheruka mu Burusiya gusaba kino gihugu ubufasha bwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Muri ubwo bufasha DRCongo yasabye Uburusiya ,harimo n’intwaro zigezweho, aho Gerbert Kabanda yanagaraye ari kuzisuzuma ubwo yari akiri muri urwo rugendo ari kumwe n’abashinjwe ibikorwa bya gisirkare mu Burusiya.
nyuma y’iminsi mike, Uburusiya bwahise bwoherereza DRCongo Intwaro zigezweho harimo n’indege z’intambara ndetse bwemerera kino gihugu kuzagifasha kugarura umutekano mu burasirazuba bwacyo.
Kurundi ruhande ,Kuri uyu wa 2 Nzeri 2022 Gilbert Kabanda yakiriye itsinda ry’abadiporomate b’Ababanyamerika maze baganira ku kibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRCongo.
Muri ibi biganiro, mw’izina rya Guverinoma ya DRCongo Minisitiri Kabanda yasabye USA guha DRCongo ubufasha bw’ihuse mubya gisirikare harimo guha FARDC imyitozo, , kohereza vuba ingabo zidasanzwe ku butaka bwa DRCongo,n’intwaro zigezweho kugirango ibashe guhangana n’ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba.
Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko muri ibi bihe ibihugu byombi by’ibihangange bihanganiye muri Ukraine, gukorana n’Uburusiya bituma uhita uba umwanzi wa USA mu gihe gukorana na USA nabyo bihita bikugira umwanzi okomeye w’Uburusiya, bikaba bizagora Perezida Tshisekedi gukeza abami babiri
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com