Muri Uganda umugabo witwa Mohammad Semanda, ufite imyaka 50, usanzwe Ari umucuruzi ahitwa Kasenyi Landing site, yatunguye imbaga nyamwins hi u who yashyingiranwaga n’abagore batatu bose, Kandi nyamara babiri muribo bava indimwe.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru the New Vision cyandikirwa muri Uganda ngo ibirori by’ubu bukwe byabereye mu mwanya, uherereye mu mujyi wa Katabi, mu karere ka Wakiso.
Uyu mugabo watangaje ko abagore be batajya bagirirana ishyaribkandi ko yiteguye kubatetesha, Kandi avuga ko buri wese afite inzu ye, bityo ko agiye kubafasha kwitexa imbere bisumba ibisanzwe.
Abo bagore ni Salmat Naluwugge w’imyaka 48, umugore we wa mbere, bamaranye imyaka 20 babyarana abana batanu. Abandi bagore babiri, Jameo Nakayiza w’imyaka 27 na Mastulah Namwanje w’imyaka 24 ni bashiki be Kandi buri wese afite umwana.
Umwe mubagore be witwa Naluwugge yishimye cyane ,maze aravuga ati: “Ndashimira umugabo wacu wiyemeje kuturongorera icyarimwe, iki n’ikimenyetso cy’uko atazavangura cyangwa ngo agire uwo aha akato muri twe.”
Bamwe mu bitabiriye ibirori by’ubukwe bashimye ikimenyetso cya Ssemanda cyo gushaka abagore batatu icyarimwe, bavuga ko biramufasha kuzigama amafaranga.
Umuhoza Yves