Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, yongeye kwikoma bikomeye Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika ,ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu cye.
PereZida Tshisekedi ,yabitangarije mu nama ya Guverinoma, yataranye kuwa 18 Kanama 2023, aho yabwiye Abaminisitiri n’abandi bagize Guverinoma ye, ko Ingabo za EAC zitigeze zihindura imyitwarire yazo , ngo kuko zikomeje kurushaho kubogamira ku ruhande rw’Umutwe wa M23 avugako ushigikiwe n’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko Ingabo z’uyu muryango, ziri kugendera ku byifuzo bya M23 ku ngingo irebana no kwambura intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe aho guha igaciro ibyifuzo bya Guverinoma ya DRC .
Yongeye ho ko izi ngabo , zanze kugira icyo zikora ahubwo zikomeje kurebera umutwe wa M23, wanze kubahiriza gahunda yo kujyanwa mu kigo cya Rumangabo, kugirango wamburwe intwaro ndetse abarwanyi bawo basubizwe mu buzima busanzwe.
Ati:” ku birebana no kuba M23 yakwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe,Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri kugendera no guha agaciro ibyifuzo uyu mutwe ushyigikwe n’u Rwanda ushize imbere cyangwa usaba.’’
K’urundi ruhande, umutwe wa M23 ntukozwa ibyo kujya mu kigo cya Rumangabo ngo wamburwe intwaro ndetse unasubizwe mu buzima busanzwe, mu gihe Guverinoma ya DRC itaremera kwicarana nawo ngo bagirane ibiganiro.
Si ubwambere Perezida Felix Thsisekedi yibasira Ingabo z’Umuryango wa EAC, koku yakunze kuzishinja kubogamira k’uruhande rwa M23, kuva zahagera mu mpera z’Umwaka wa 2022.
Perezida Felix Tshiskedi, avuga ko ubutumwa bw’izi ngabo, kwari ukurwanya M23, nyamara ngo zikigera mu burasirazuba bwa DRC, zahise zihindura gahunda zivuga ko zitaje kurwanya uyu mutwe ,ahubwo ko zigomba guhagarara hagati y’impande zihanganye no kurinda umutakano w’Abaturage .
Biteganyijwe ko manda y’Ingabo z’Umuryango wa EAC ziri mu burasirazuba bwa Repbulika Igharanira Demokarasi ya Congo, izarangira kuwa 1 Nzeri 2023, gusa ibimenyetso bikaba bigaragaza ko Guverinoma ya DRC itazemera kuzongerera manda, ahubwo bikavugwa ko zishobora guhita zisimburwa n’iza SADC.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com