Mu kiganiro Dallaire wari uyoboye Ingabo za Loni zari zishinzwe kubungabunga amahoro mu Rwanda (MINUAR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yagiranye n’itangazamakuru yarase ibigwi by’ingabo z’u Rwanda nyuma yo gusura Umulindi w’Intwari n’igice cyari Sous-Prefecture ya Kinihira kuri ubu kiri mu Karere ka Rulindo.
Ni igice cyabereyemo ibiganiro byo gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Arusha muri Tanzania, hagati ya FPR Inkotanyi ndetse na Leta ya Juvenal Habyarimana. Iki gice cyagezemo ibendera rya Loni mu Ugushyingo mu 1993.
Dallaire yashimye by’umwihariko uruhare rw’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga umutekano mu bice bitandukanye by’Isi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana u Rwanda nka kimwe mu bihugu by’icyitegererezo mu nguni zose, ibindi bihugu bishobora kwigiraho.
Yagize ati “Ni Leta iteye imbere ndetse igira uruhare mu bikorwa mpuzamahanga birimo no kugarura umutekano mu bice bitandukanye birimo nka Haiti. Ibi bibagira icyitegererezo muri Afurika. U Rwanda ni isomo rikomeye ku bindi bihugu ku bijyanye no gukomeza kwiteza imbere. (biergardenencinitas.com) ” Rt Lt Gen Roméo
Ku bijyanye n’abanenga ibikorwa u Rwanda rugiramo uruhare cyane cyane bijyanye no kugarura umutekano mu bice by’Isi, bakabyita dipolomasi ya gisirikare, Dallaire yerekanye ko ari ibinyoma abantu baba bashaka kunenga ibiri gukorwa bifashisha bijyanye n’uko batazi impamvu yabyo.
Yongeyeho ko ari “umwanda. Nta kintu nk’icyo gihari. Ni ibinyoma abantu bagerageza gushyira ku biri gukorwa, batazi ibyabaye ndetse n’uko bashobora kubisobanura, bagahitamo kubigaragaza mu buryo bubi. “
Yakomeje agira ati “Igihugu cyashoboye kwikura mu kaga, kubera ukwiyemeza ikinyabupfura ndetse kigahangana kugira ngo ibintu bigende neza, kiri kubaka igihugu hatangwa uburezi bwiza, ibikorwa remezo birimo n’iby’ubuvuzi, gifasha abaturage baciriritse, abantu bava muri nyakatsi bakabona amacumbi meza. Iyo abantu babonye ibintu byiza bigenda bigerwaho kandi bikabera hagati y’abantu benshi bananiwe bari hafi aho ntibabyishimira
Dallaire yakomeje agaya abanenga ibikorwa by’u Rwanda byo kubungabunga amahoro ku Isi, yerekana ko nubwo ibihugu bikwiriye kwimakaza uyu muco wo gutabarana, hanakenewe abasirikare bafite ikinyabupfura kandi bakora kinyamwuga nk’Ingabo z’u Rwanda.
Yerekana ko uhereye mu 1990 habayeho ubutumwa bwo kugarura amahoro, ariko hafi ibihugu bwagiye bukorerwamo ugasanga havutse andi makimbirane, mu gihe u Rwanda rwo rwabaye umwihariko.
Kuba u Rwanda rugaragara mu bikorwa byinshi byo kugarura amahoro ku Isi, Dallaire avuga ko ari umwihariko wa Perezida Paul Kagame.
Ati “Gen Kagame yabisubiyemo mu gihe hibukwaga ku nshuro ya 10 Jenoside yakorewe Abatutsi. Nari ndi hano. Icyo gihe yagize ati ‘Niba hari igihugu cyugarijwe na Jenoside cyangwa se hakomeje ibikorwa bigamije guhungabanya uburenganzira bwa muntu, niteguye gufasha mu kubihagarika cyangwa kubikumira.”
“None se ni gute wakora iryo sezerano ryo gufasha abandi bari mu kaga nk’akabaye hano utanyuze mu nzira nziza y’ubutumwa bw’amahoro? Nibyo dufite amasezerano y’amahoro ariko dukeneye ingabo zikomeye zikora kinyamwuga, zishobora gufasha mu kurinda ko ibyabaye hano byakongera kuba.”
U Rwanda ruri mu bihugu bifite abasirikare benshi mu butumwa bwo kugarura amahoro bwa Loni, aho basaga ibihumbi birindwi.
Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu butumwa bw’amahoro mu bihugu bitandukanye nka Centrafrique, Sudani, Sudani y’Epfo, Mali, Haiti, Mozambique.