Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, Kayisire Marie Solange aratangaza amakuru ku bijyanye n’imvura nyinshi ndetse n’umuyaga biraza kuza mu minsi iri imbere. Yateguje abaturage b’u Rwanda ko babyitegura kuko bizaba bikabije.
Ibi yabisobanuye kuya 20 kanama 2023 ,abihereye ku mpamvu y’ubushyuhe bwinshi bumaze iminsi ,avuga ko aribwo buzaba intandaro.
Amakuru yatanzwe na Meteo arerekana ko tuzagira phenomene yitwa El Nino,akenshi iyo hashyushye murabizi haba umuyaga mwinshi ndetse n’igihe imvura izagwira ikagwa ari nyinshi ndetse n’umuyaga mwinshi wiganjemo inkuba nyinshi.
Nk’uko Minisiteri ishinzwe ubutabazi ibisaba abaturage ,barasabwa cyane kuva mu manegeka,abatari mu manegeka bakazirika ibisenge by’amazu yabo bakabikomeza.
Niyonkuru Florentine.