Mu busanzwe ku isi hari ibihugu binini kuruta ibindi ariko hari n’ibito kurusha ibindi, gusa muri iyi nkuru turavuga ku gihugu gito kurusha ibindi byose, igihugu gishobora kurutwa ubunini na kamwe mu tugari two mu Rwanda.
Icyo gihugu izina ryacyo ni Vatikani. Vatikani ifite ubuso bungana na 0.44 kilometero kare, cyangwa se Hegitari 44( 44ha) mu gihe nyamara u Rwanda rufite ubuso bungana na 26,338 kilometero kare, ubwo bivuze ko dushatse kugabanya inshuro u Rwanda ruruta Vatikani twasanga zirenga ibihumbi 26000.
Vatikani benshi bayita ubutaka butagatifu kuko iki gihugu cya Vatikani aricyo gihagarariye kiriziya gatorika ku isi, dore ko gikikijwe na Roma imbere n’inyuma ndetse no mu mbibi zacyo zose. Twabibutsako ari nacyo gicumbi cy’umushumba wa Kilizaya Gatolika ku isi, ariwe Papa (Nyirubutungane).
Ubuyobozi bw’iki gihugu ninabwo buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, bisobanuye ko kiyobowe na Papa Nyirubutungane.
Iki gihugu kandi turabibutsa ko giherereye ku mugabane w’uburayi aho ni mu gihugu cy’ubutaliyani ndetse kikaba kizengurutswe n’umujyi wa Roma nk’uko twabivuze haruguru.
Uwineza Adeline