Ubuki n’ikiribwa cyangwa Ikinyobwa gitangaje gikorwa n’udusimba bita Inzuki, bukaba umuti kabuhariwe mu buzima bwa Muntu.
Ubuki bwifashishwa mu buvuzi butandukanye, haba ku bikomere, ndetsde no mu rwara ziboneka mu buzima bwa Muntu, mu buki habamo ibyica bagiteri ndetse buzwiho no kubyimbura ahabyimbye, Kandi buzwiho kudasaza kuko nta microbe ishobora kwegera aho buri.
Umutobe w’indimu nawo wifitemo Aside sitrike (acid citric) ikora cyane mu gusukura no kwica amabagiteri ikanazibuza gukura. Iyi aside igira vitamin C ugira uruhare mu kongera ingufu mu gusohora imyanda n’uburozi mu mubiri.
Buri kimwe gifite ubwiza bwihariye, iyo bivanze bigira umwihariko kuruta gukoresha kimwe.
Gukoresha ibi ntibigoye kuko bisaba kuba Hari ikiyiko 1 cy’ubuki, amazi ashyushye ikirahuri ariko adatwika, n’umutobe w’indimu.
Uruvange rw’indimu, ubuki n’amazi ashyushye.
Bivana uburozi mu mubiri.
Bivura indwara zo mu muhogo.
Bifasha mwigogora, bikarwanya bagiteri zifata mu rwungano ngogozi.kandi bigatuma igifu kitarekura aside nyinshi.
Bisohora imyanda biturutse mu kwihagarika kenshi, kuko bisohora imyunyungugu idakenewe ndetse n’uburozi bwatera kanseri zinyuranye.
Bitera gutakaza ibiro kuko bitwika ibinure byo mubiri bituma hatwikwa byinshi hagasigara ibikenewe.
Byongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri bitewe na vitamin C byifitemo, bigatera koroha mu muhogo.
Bituma umubiri ugira ubushobozi bwo gukora vuba Kandi bikawongerera ingufu
Ibi biba ingenzi k’umuntu ukirutse vuba indwara cyangwa ibikomere ndetse n’umwihariko igihe uri gukira ibicurane.
Bituma abasirikare b’umubiri bagira ingufu n’ubudahangarwa.
Bifasha cyane umwijima.
Bitera gusinzira neza .
Bitera itoto ry’uruhu.
Igihe ushaka kubikoresha uvura indwara y’ibiheri , uvanga ubuki n’umutobe uvuye mu gice cy’indimu , ukabivanga ukajya wisiga ukirinda ko bijya mu jisho, nyuma y’iminota 30 ugakaraba.
Iyo ushaka kuvura ibisebe byabaye karande, ufata ubuki n’amavuta ya elayo ukabivanga ukajya ubikoresha womora ibyo bisebe.
Igihe cyose wakwita kuri ibi, umubiri wabyungukiramo kubera ko ibyiza byinshi by’ubuki ndetse n’indimu biba byakoranye, umubiri ukabibonera rimwe, bityo bikagira ingufu bidasanzwe kurushaho.
Nubwo bimeze gutyo ariko hari abantu batemerewe gukoresha iyi mvange, harimo n’abana, ndetse n’abantu badafite ibinure bihagije kuko byatuma arushaho kunanuka.
Niyonkuru Florentine.