Urupfu rw’igihangange mu ndwanyi z’Abarusiya Yevgeny Prigozhin washinze umutwe w’indwanyi zizwi nka Wagner, zikunze gukora imirimo ya Gisikare mi bice bitandukanye aho zifashishwa nk’abacanshuro, yarangije urugendo rwe rwo ku isi azize Impanuka y’indege yaraye ibaye ku munsi w’Ejo.
Iby’urupfu rw’uyu mugabo benshi bafata nk’intwari rwababaje benshi ku buryo kugeza ubu imbaga nyamwinshi iri kwerekeza ku cyicaro gikuru cya Wagner mu mujyi wa St Petersburg, ahashyizwe ahantu h’urwibutso.
Bamwe mu bakunzi b’uyu mugabo batangiye gutangaza ko uyu mugabo yazize abanzi b’Uburusiya bateje iyi mpanuka bagamije guhemukira Uburusiya.
Nyuma yo guhanuka kw’iyi ndege yahise igurumana iba umuyonga
Uyu musirikare uherutse kuyobora imyigaragambyo iherutse kuba mu Burusiya yari igamije gukuraho igisirikare cy’Uburusiya yapfanye n’abandi bagenzi barindwi hamwe n’abadereva bayo base hamwe bakaba bari 10.
Kugeza ubu imirambo 8 y’abaguye muri iyi ndege bivugwa ko n’umugore wa Yevgeny Prigozhin, hamwe n’inshuti ye magara yatoraguwe mu gace iyi mpanuka yabereyemo, biravugwa kandi ko iyi ndege ikigera hasi yahise igurumana irakongoka.
Kugeza ubu agahinda ni kose mu bakunzi b’uyu mugabo haba muri Afurika cyangwa se muri Aziya.