Ikirenge cya Ruganzu ni izina ry’ahantu nyaburanga mu Rwanda mu Akarere ka Rulindo umurenge wa Gasiga, hitiriwe Umwami Ruganzu II Ndoli.
Umwami Ruganzu II Ndoli uvugwa ko yasize ikimenyetso muri aka gace ku Rwanda, bivuga ko yimye ingoma mu w’i 1510 aturutse Karagwe ka Bahinda aho yari yarahungishirijwe kwa Nyirasenge Nyabunyana akaza aje kuvana U Rwanda mu maboko y’abanyamahanga bari bararwigaruriye.
Iki kirenge rero cyari kw’ibuye wagereranya n’urusyo benshi bahamya ko umwami Ruganzu yaje kuharuhukira ari kumwe n’ibisumizi bye (ingabo ze) bivugwa ko bari birutse cyane bakananirwa barangiza bakamusaba amazi, n’uko Ruganzu afata umwambi afora umuheto arasa ku nkombe imwe havamo isoko y’amazi, kuva ubwo iyo soko yitwa “Isoko ya Ruganzu”.
Aha rero hari ibuye rinini ryariho ikirenge cya Ruganzu aho yakandagiye amano akishushanya ndetse n’ibinono by’imbwa ze.
Abantu bamwe bari bazi ko hitwa ku kirenge gusa ariko ntibari bazi impamvu hitwa gutyo, usanga abenshi bahibazaho, bibaza ngo ese icyo kirenge ni icyande? cyaturutse hehe? Niyo mpamvu twavuze amavu n’amavuko yacyo.
Umuyobozi mukuru w’ikigo ndangamuco cya Rulindo avuga ko amateka yaho ku kirenge ari aya kera kuko bivugwa ko umwami Ruganzu ariho yari atuye igihe yari ku butegetsi hagati y’umwaka wa 1650-1700.
Uyu Muyobozi akomeza avuga ko nk’uko amateka abivuga, nyuma y’ubukoroni icyo kirenge cyagiye gikurura ba mukerarugendo benshi harimo n’abanyamahanga,bakakitegereza bakanagifotora batangazwa n’uburyo kimeze kigaragara kandi haciye n’igihe kinini cyane.
Umwami Ruganzu II Ndoli yari umwami udasanzwe, yimye ingoma u Rwanda rumaze hafi imyaka cumi n’umwe (11) rutagira umwami yagize ibigwi byinshi harimo kuba yarashatse umugore umwe ndetse akabyara umwana umwe w’ikinege Mutara I Semugeshi, Ruganzu yaje gutabarizwa i Byumba ahazwi cyane nko mu Akarere ka Gicumbi amaze kugambanirwa n’ibisumizi bye.
Uwineza Adeline