kuva kuri uyu wa 03 Nzeri 2022 Gaze yoherezwaga mu Budage ivuye mu gihugu cy’Uburusiya yahagaritswe. Ibi byatangajwe na Sosiyete ya leta y’Uburusiya y’ingufu z’amashanyarazi, Gazprom, ubwo yavugaga ko umuyoboro wa gas (gaz) uva mu Burusiya ujya mu Budage utongera gufungurwa.
Iyi yakomejeivuga ko yasanze hari ahantu hatameze neza mbese hava kuri moteri (turbine) ibi bikaba biri ku muyoboro wa Nord Stream 1, bivuze ko uyu muyoboro ugiye gufungwa kugeza igihe kitazwi.
Uyu muyoboro umaze iminsi itatu ufunzwe, kubera icyo Gazprom yavuze ko ari igikorwa cyo kuwusana no kuwitaho.
Ibi bitangajwe mu gihe abaturage bo mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) bakomeje kugira ubwoba ko batazabona ubushobozi bwo gutuma bishyura ikiguzi cyo gushyushya mu nzu zabo muri iki gihe cy’ubukonje bwinshi.
Ibi bibaye mugihe igihugu cy’Uburusiya gihanganye n’ibihugu byo mu burengerazuba n’ibyo k’umugabane w’iburayi, kubera intambara buri kurwana mo muri Ukraine. Ibicuruzwa nka Gaze cyangwa se ibikomoka kuri Peterori biri kugenda bihagarikwa mugihe no mu ntambara y’ubutita bitigeze bihagarikwa.
Uwineza Adeline