Intumwa idasanzwe y’Umuryango wa CEDEAO yatangaje ko, gusubiza Perezida Bazoum ku Butegetsi binyuze mu nzira y’ibiganiro kiri kugenda kiyoyoka ndetse ko bisa nk’ibidashoboka.
Ibi , yabitangaje ku munsi wejo tariki ya 24 Kanama 2023, nyuma yaho Gen Abdourahamane Tchiani Umuyobozi w’Akanama gashinzwe kurinda ubusugire bwa Nijer (CNSP) kagizwe n’Abasirikare bahiritse Perezida Bazoum, gakuriye inzira ku murima izo ntumwa za CEADO.
Izi ntumwa za CEDEAO ,zari zizaniye Abasirikare bahiritse Ubutegetsi muri Nijer, ubutumwa bw’uyu muryango . wifuza ko uyu mugabo wahiritswe ku butse muri Nijer kuwa 26 Nyakanga 2023, yabusubizwaho , bakwanga kubyumva bakitegura kugabwaho ibitero simusiga.
Iyi ntumwa idasanzwe ya CEDEAO, yatangaje ko mu biganiro byose bagiranye n’itsinda ry’Abasirikare bafite Ubutegetsi muri Nijer riyobowe na Gen Tchiani, bakuriwe inzira ku murima ndetse babwirwa ko mu mishyikirano iyari yose ubutegetsi bwa gisirikare buyoboye Nijer bwagirana na CEDEAO cyangwa indi miryango iyariyo yose, ibyo gusubiza Perezida Bazoum ku butegetsi bagomba kubyibagirwa ndetse ko bidashoboka.
Gen Tchiani , avuga ko ibiganiro bya politiki bishoboka byonyine, ari ibigamije gutegura inzibacyuho ishobora kumara imyaka itatu, izarangirana no gusubiza Ubutegetsi Abasivile, naho ngo ibyo gusubiza Perezida Bazoum ku butegetsi ntibiteze kubaho ndetse ko bitazashoboka .
Gen Tchiani ,yongeraho ko uzashaka kugaba igitero cya gisirikare kuri Nijer agamije gusubiza perezida Bazoum ku Butegetsi ,atazabigeraho ndetse ko azahura n’umujinya w’Ingabo za Nijer n’inshuti zayo hamwe n’Abaturage b’iki gihugu bashyigikiye Ubutegetsi bwe.
K’urundi ruhande, uwahoze ari Perezida wa Nijer Abdulsalamani Abubakar, yasabye abahiritse Ubutegetsi bwa Perezida Bazoum gufungura ubundi buryo bww’ibiganiro, mu rwego rwo gukemura iki kibazo, gusa nawe agaragaza ko adashyigikiye abashaka gukoresha imbara za Gisirikare.
Kugeza ubu kandi, biravugwa ko Ubufaransa bwamaze gutegura igitero kidasanzwe hifashishijwe indege z’intambara ku murwa mukuru Niameh ,hagamijwe kubohoza no gusubiza ku butegetsi Perezida Bazoum , ariko bukaba bwarahuye n’imbogamizi z’uko igihugu cya Algeria, cyafunze ikirere cyacyo ndetse cyanga ko Ubufaransa bugikoresha mu kugaba icyo gitero kuri Nijer
Umuryango wa CEDEAO nawo, wamaze gutangaza ko uburyo bwose bw’ibiganiro nta musaruro buri gutanga , bityo ko nta yandi mahitamo asigaye atari ugukoresha imbaraga za gisirikare ,kugirango Perezida Bazoum asubizwe ku Butegetsi,
Ibi bihugu bya CEDEAO ariko, nabyo bikomeje kubyitondera , bitewe n’uko hari bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, nka Mali, Burkina Faso, Guinne Konacry, Algeria n’ibindi ,byamaganye ibyo gukoresha imbaraga za gisirikare ndetse ngo bikaba byiteguye gutabara Nijer mu gihe cyose yagabwaho ibitero.
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com