Umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko wo mu majyepfo y’u Rwanda, umuryango we ukomeje guhangayikishwa n’uburwayi bukomoka ku miti abaganga bamuhaye bibeshya ko arwaye SIDA nyuma bikagaragara ko ari muzima.
Inkiko zemeje ko ibikoresho bamupimishije bitari byujuje ubuziranenge.
Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru umuryango w’uyu Venansiya wavuze ko bahangayikishijwe n’uburwayi bw’umubyeyi wabo bwatewe n’imita yafashe igabanya ubukana bwaSIDA, kandi ntayo arwaye ikangiza umubiri we n’ubwonko, aho ashobora kureba umuntu ntamumenye bityo nibice by’umubiri bakaba bavuga ko byangiritse.
Umuhungu we ya komeje avuga ko yafashe mama we umubyara akajyakumupimisha mu mavuriro y’igenga bagasanga k’uva yavuka atarigeze yandura virusi itera SIDA ngo byose bishingiye kubikoresho ba koresheje bitujuje ubuziranenge.
Umuyrango we uvuga ko wananiwe kumvikana na Minisante bahitamo kugana inkiko, ni mugihe urukiko rwasabye RBC kwishyura million 6 nindishyi y’akababaro ni bihumbi 800.000 rfw byumwavoka na y’ikurikirana rubanza.
Umuryanga wa Venansiya wahise ujya kujurira kuko utanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza bo bakaba fibuza akayabo ka miliyono 80 za mafaranga y’u Rwanda.
Jessica Umutesi