Mu nama y’ishyaka riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, UDPS, bemeje ku mugaragaro Perezida Tshisekedi nk’umukandida ugomba kubahagararira mu matora ateganijwe m’Ukuboza uyu mwakaka.
UDPS yatangaje ibi ku mugaragaro kuri uyu wa 26 Kanama mu gihe Perezida Tshisekedi we yari yaramaze kubyemeza, ndetse akanatangaza ko azatsinda amatora byanze bikunze.
Ni amwe mu magambo yabwiye abanyagihugu be baba muri Bresil ubwo yagiriraga yo uruzinduko akaganira nabo, yabamenyesheje ko yiteguye ko amatora azaba kandi ko azayatsinda.
Icyegeranyo giherutse gusohorwa na Leta z’unze ubumwe z’Amerika cyagaragaza ga ko uyu mugabo ariwe uzatsinda amatora mu gihe abo bahanganye umwe azagira 18% undi akagira 8%, ibintu byatunguye benshi kubona ibarurwa ry’amajwi rikorwa amatora atarageza n’igihe cyo kuba.
Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko bishoboka ko yakongera kuyobora iki gihugu kuri Manda ya Kabiri dore ko n’ubundi na mbere atari yigeze atorwa, ahubwo bivugwa ko yashyizwe ho.
Amatora ateganijwe m’Ukuboza imyiteguro yayo irarimbanije ku buryo hirya no hino mu ntara hamaze kugezwa impapuro z’itora hakiri kare.
Icyakora biravugwa ko amatora ngo yaba ari gutegurwa mu buriganya, ibintu tutahagararaho ariko tukibuika ko nta nduru ivugira ku gasozi ubusa, wenda ushobora gusanga ariko bimeze.
Iri shyaka ryemeje uyu mu kandida nyuma y’ishyaka rya Moise Katumbi ndetse na Marthe Fayuru
Ni nde uzegukana intebe y’umukuru w’igihugu muri aya matora? Reka tubihange amaso.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune