Nyuma y’imyuzure iherutse kwibasira intara y’Iburengerazuba n’iy’amajyaruguru, Minisitiri Ngabitsinze yasabye abatuye mu murenge wa Nyundo kwitegura imvura izagwa muri Nzeri, basibura imiyoboro ndetse banayobora ahashobora kurka amazi hose hafi y’ingo zabo
Ibi Minisitiri Ngabitsinze yabitangaje ubwo yazaga muri aka gace akifatanya n’abaturage bari bari gutunganya imiyoboro y’amazi ku Nyundo mu gace gaherereyemo ikigo cy’amashuri cya Seminari ntoya, ikigo cyagizweho ingaruka bikomeye n’umugezi wa Sebeya uherutse guhitana Abatari bake abandi bagasigara iheruheru.
Aganira n’abaturage, Minisitiri Ngabitsinze yabasabye kwitegura imvura izagwa, bakimuka mu manegeka birinda gutwarwa n’ibiza, na ho abagomba gukora ibikorwa birinda ko bangirizwa n’amazi bakabikora hakiri kare.
Yagize ati “Ibiza byarabaye byica abantu kandi imvura ntizahagarara, n’ubu turimo kwitegura kugira ngo izaza itazica abantu. Twasibuye imiyoboro, tuganira n’abaturage tubasaba kuva mu manegeka bagatura ahantu hatabatera ibibazo, tukaba turimo gukorana twese kugira ngo duhagarike ibibi biterwa n’amazi menshi. (winecountry.com) ”
Minisitiri kandi avuga ko imisozi igomba gushyirwaho imirwanyasuri, kugira ngo ifate amazi.
Ati “Hano hakikijwe n’imisozi, hejuru hakeneye imirwanyasuri itandukanye, amaterasi kugira ngo amazi tuyagabanyirize imbaraga, iyo amanutse ari menshi hari ibyo yangiza, abaturage bakabura ibintu byabo.”
Ibiza byabaye mu Karere ka Rubavu mu ntangiriro za Gicurasi 2023, byahitanze abaturage babarirwa muri 29 ndetse bisenyera benshi. Nubwo havugwa umugezi wa Sebeya hari benshi bangirijwe n’inkangu, abahatuye bavuga ko bakwiye kwitabwaho.
Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 byangije inzu 1,564 bisenya amazu agera ku 855.ni mugihe kandi ubuyobozi kurubu bwa tangiye ibikorwa byo kwimura abantu bose batuye hafi y’umugezi wa sebeya ku girango ingaruka zaterwa nawo zi gabanyuke.
Niyibigira Schadrack