Mu ibaruwa yashyizwe hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 28 Kanama igasinywa ho na Perezida wa njyanama y’akarere ka Nyamasheke Hategekimana Jules batangaje ko uwari Umuyobozi w’Akarere, Mukamasabo Apolonie, yirukanwe muri izi nshingano kubera imyitwarire n’imikorere idahwitse.
Inama Njyanama y’aka Karere kabarizwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ni yo yafashe umwanzuro wo kumwirukana nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wayo.
Mukamasabo Apolonie yabaye Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mu 2019 asimbuye Kamali Aimé Fabien wari umaze kwegura.
Icyo gihe hirya no hino mu gihugu habaye amatora yo gusimbuza ba Meya bari bamaze iminsi mu nkubiri yo kwegura, yatangiriye ku rwego rw’Umurenge ku wa 26 Nzeri 2019, hatorwa abajyanama bagombaga guhagararira imirenge mu nama njyanama z’uturere.
Ni amatora yasize mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, ab’igitsina gore babaye 10.
Mu karere ka Karongi hatowe Mukarutesi Vestine wasimbuye Ndayisaba Francois. Mu karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yatorewe kuba umuyobozi w’akarere asimbuye Uwamariya Béatrice mu gihe mu karere ka Musanze hari hatowe Nuwumuremyi Jeannine. Abandi bari abayobozi bungirije.
Icyakora ntiturabasha kumenya impamvu nyirizina yatumye Mukamasabo Apolonie yirukanwa, usibye izatangajwe haruguru.
Muri Kamena uyu mwaka mu Karere ka Rutsiro nako ko mu Ntara y’Iburengerazuba, Perezida wa Repubulika yasheshe Inama njyanama n’abayobozi bako nyuma yo kunanirwa gushyira mu bikorwa inshingano bari bafite zo gufasha akarere mu iterambere.
Byabaye tariki 28 Kamena 2023, Mulindwa Prosper ashyirwaho ngo ayobore ako karere mu gihe cy’inzibacyuho y’amezi atatu ashobora kongerwa hagatorwa inama njyanama nshya ari nayo izavamo Meya n’abamwungirije.
Siho gusa kuko ibyo byabaye mu karere ka Rubavu inama njyanama imaze igihe gito yirukanye uwari umuyobozi w’aka karere Kambare Ildephonse nyuma y’ibiza byari byibasiye iyi ntara ndetse n’akarere ka Rubavu by’umwihariko bavuga ko atabashije kwitwara neza mu bibazo bari bafite.
Umuhoza Yves
Rwanda tribune