Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi, nti yanyuzwe n’ibihano Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA), ziheruka gufatira abantu bagera kuri batandatatu ,barimo bamwe mu basirikare ba RDF,FARDC,M23,FDLR .
Ni ibihano Leta Zunze Ubumwe z’amerika zafatatiye ,Bgd Gen Patrick Nyamvumba uyobora Diviziyo y’ingabo z’u Rwanda mu Burengerazuba , Gen Apollinaire Hakizimana komiseri ushinzwe igisrikre muri FDLR Brigadier General Sebastian Uwimbabazi ushinzwe iperereza muri FDLRFOCA, Col Ruvunayimikoro Protogene alias Ruhinda umuyobozi wa CRAP(umutwe udasanzwe wa FDLR/FOCA)
Hari kandi Col Salomon Tokolonga Comanda w’ingabo za FARDC kuri axe ya Masisi-Bihambwe , Gen Maj Byamungu Bernard wa M23 , bashinjwa kugira uruhare mu kibazo cy’umutekano mucye mu burasirazuba bwa DRC.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ari kumwe na Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ejo kuwa 28 Kanama 2023 i Kinshasa, Perezida Tshisekedi yavuze ko atanyuzwe n’ibihano Amerika yafatiye bantu bantu.
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko abafatiwe ibi bihano, ataribo Guvarinoma ya DR Congo yari yiteze cyangwa yifuzaga, ahubwo ko hari abandi birengagijwe ndetse bagakwiye kuba aribo bafatirwa ibihano bikakaye .
Icyakoze Perezida Tshisekedi, yirinze gutangaza amazina yabo guverinoma ye yifuza ko aribo bafatitwa ibihano yaba ku ruhande rwa RDF,FDLR,M23,FARDC na Nyatura.
Ati:” Abafatiwe ibi bihano sibo twari twiteze,sibo twe twashakaga. Hari abandi bagakwiye kuba aribo babiryozwa birengegijwe”
Perezida Tshisekedi, yakomeje avuga ko n’ubwo Ubutegetsi bwe butanyuzwe n’ibi bihano, ashima intambwe iri guterwa ndetse ko uyu ari umusaruro w’intambara ya Diporomasi akomeje kurwana
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com