Mu kiganiro aheruka kugirana na Rwandatribune.com, Col Bora wahoze mu nzego zohejuru z’ubutasi bwa FDLR, yagarutse ku ivangura rikorerwa Abanye congo bavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri icyo kiganiro, Col Bora yasobanuye uko bamwe mu basirikare bakomoka mu Banye congo bavuga Ikinyarwanda muri iki gihugu, batangiye gushyirwa mu Ngabo z’Igihugu n’izindi nzego za Politiki.
Col Bora, avuga ko byatangiye ubwo umutwe wa RCD-GOMA wavukaga mu 1998 ndetse abawugize bari biganjemo abavuga Ikinyarwanda bakiyemeza gufata intwaro .
Yakomeje avuga ko byavuye mu mbaraga zabo n’ibyuya biyushye , nyuma yaho biyeje gutangiza intambara ku butegetsi bwa Laurent Desire Kabila, wari utangiye kubita abanyamahanga bakomoka mu Rwanda .
Icyakoze Col Bora, avuga ko n’ubwo hari bamwe mu Banye congo bavuga Ikinyarwana bari mu Ngabo z’Igihugu n’Izindi nzego za Politiki, muri ibi bihe by’Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, nta jambo bafite ndetse nta n’icyemezo bashobora gufata.
Kanda iyo Link iri hasi wumve uko Col Bora abisobanura:
Claude HATEGEKIMANA
Rwandatribune.com