Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda, (BSR) yatangaje ko abaterankunga bamaze kugabanuka ku kigero cya 80%, ko ariyo mpamvu hagiye gutegurwa igikorwa cyo gutera inkunga icapiro ryiswe ‘’Shyigikira Bibiliya Campaign’’. Mu rwego rwo kugira ngo Bibiliya ikomeze igere henshi mu Banyarwanda ibahendukiye.
Uyu muryango wagaragaje ko hari impamvu z’ingenzi zikwiye gutuma abantu b’ingeri zinyuranye batera inkunga ibikorwa bya Bibiliya mu Rwanda, aribyo guharanira kwigira no kwirinda ko igiciro cyayo cyatumbagira.
Mu mpamvu zagaragajw, harimo kuba abari basanzwe batera inkunga ibikorwa by’icapwa rya Bibiliya baraganutseho hejuru ya 80% guhera mu 2013.
Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wagaragaje ko mu myaka 10 ishize, abaterankunga ba Bibiliya bagabanutse ku kigero cya 87% bitewe n’uko benshi mu bayiteraga inkunga bagiye bitaba Imana.
Igabanyuka ry’abaterankunga kandi ryaturutse ku kuba abandi baterankunga barasheshe akanguhe imitungo bakayiraga abana babo ariko ugasanga ntibashishikajwe no gutera inkunga Bibiliya ahubwo bakigira mu bindi.
Ubusanzwe kugira ngo Bibiliya ikorwe, itwara arenga ibihumbi 100 Frw ariko wasangaga 85% by’ayo mafaranga ava mu baterankunga bigatuma iboneka ku giciro gito.
Ibi bishatse kugaragaza ko haramutse hatabayeho ubuterankunga bwa Bibiliya , Bibiliya yahenda cyane bityo bikajya bituma ,umukristo yajya yitangira 100% kugirango abe yayigira we ubwe.
Umukuru wa BSR,yagize ati “Abantu baduteraga inkunga bamaze kugabanukaho 80% ni ukuvuga ko nibigenda bigabanukaho 8% bizagera igihe bisabwe ko umuntu ushaka Bibiliya azitangira rya 100% ugereranyije ni amadorali hagati ya 80 na 150. Ni ngombwa rero kwibaza ngo,mbese umunyarwanda uwo ari wese byaba bigishobotse?
Yagaragaje ko impamvu Bibiliya ihenda ari uko ibigo bifite ubushobozi bwo kuyitunganya neza bifite icyicaro cyabyo mu bihugu byo hanze ya Afurika nko muri Koreya, Scandinavia n’ahandi.
Niyo mpamvu hakwiye ubufatanye rero kugirango buri munyarwanda ushaka Bibiliya ibe yaboneka bitamugoye.
Niyonkuru Florentine