Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi ari mu bagaragaye mu bitabiriye ubukwe bw’Umuvandimwe we bwabereye i Wateloo mu majyepfo ya Brussel mu Bubiligi.
Igitangazamakuru Goma 24 gitangaza ko ubukwe bw’Umuvandimwe wa Tshisekedi bwabaye kuwa Gatandatu tariki ya 3 Nzeri 2022, bubera mu gace ka Wateloo mu gihugu cy’Ububiligi.
Byinshi kuri ubu bukwe bivugwa ko ari ubw’Umuvandimwe wa Tshisekedi ntibyigeze bijya hanze, gusa byitezwe ko Perezida Tshisekedi wabwitabiriye ahava kuri iki Cyumweru yerekeza mu Buholandi, aho agirira uruzinduko rw’Akazi.
Hari abakomeje kunenga Perezida Tshisekedi n’umuryango we, bavuga ko batakabaye bategura ibirori mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bo bakomeje guhozwa ku nkeke n’abarwanyi b’imitwe yitwara gisirikare.
Sibi bamunenga gusa , kuko amezi agiye kuba 3 umutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Bunagana, kuva icyo gihe kugeza ubu ingabo za Leta zikaba zidashobora kuwukozamo akarenge.
Perezida Tshisekedi n’ubusanzwe wakuriye i Burayi ashinjwa n’abaturage b’igihugu cye kuba akunda ubuzima bworoshye bwiganjemo guhora mu biruhuko n’ibirori bitwara akayabo yirengagje ibibazo bikomeye birimo imitwe yitwaje intwaro yugarije igihugu cye.