Abana bavukanye ubumuga bagiye kuzajya bavurwa bakiri bato hifashishijwe imfashabuzima zigizwe n’ibitabo bitanu harimo igitabo kijyanye no gutahura ubumuga hakiri kare kizajya kifashishwa n’abantu bari mu rwego rwo hasi, mu mudugudu, umujyanama w’ubuzima, inshuti z’umuryango n’abandi.
Ibi bitabo bigaragaza uburyo umwana agenda akura ku buryo umuntu ashobora kureba urwego umwana ariho imyaka cyangwa ikigero afite akabijyanisha n’intera yakagombye kuba ariho niba yakagombye kuba atambuka, akaba adatambuka ni uko haba hashobora kuba hari ikibazo, icyo gihe umubyeyi we akamuhuza n’urwego rw’ubuzima kugira ngo afashwe hakiri kare.
Dr.AlbertNzayisenga,Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Rilima mu karere ka Bugesera, akaba ari umwemubagize uruhare mukwandika ibitabo byifashishwa mu kuvumbura ubumuga hakirikare, avuga ko hari ubumuga buvukanwa n’ubufite icyabuteye umuntu agira nyuma yo kuvuka cyane cyane buterwa n’impanuka, ati:“Ibibitabo byose bigaragaza uko bafasha abafite ubumuga mu Rwanda cyane cyane kuvumbura indwara hakirikare y’ubumuga kuburyo abaganga ku nzego zose babimenya. Hari ubumuga umuntu avukana hakaba n’ubuza bufite ikintu kibuguteye nk’impanuka cyangwa indwara”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’ABantu bafite ubumuga, Ndayisaba Emmanuel, avugako akenshi ubumuga buvumburwa n’umubyeyi mu gihe ahubwo byakagombye kuvumburwa n’abandi babyigiye bamubyaje. Avuga ko gukumira ubumuga bishoboka iyo bubonywe kare, Abana bakavurwa bakiri bato bityo icyitwa ubumuga ngo kigasezererwa.
Irene Bagahirwa, umuyobozi w’agashami gashinzwe gukurikirana no kwita ku bikorwa bikorerwa abantu bafite ubumugamu Rwego rw’ubuzima muri RBC, avuga ko nta bitabo byari bihari byifashishwa mukazi kugira ngo wamuntu ufite ubumuga abashe guhabwa umurongo no kwerekwa inzira ashobora kunyuramo kugira ngo ahabwe ubuvuzi bujyanye n’ubumuga bwe.
Akomeza avuga ko abantu batari bafite ubumenyi buhagije bwo kuvumbura ubumuga. Agira ati:”Umwana yashoboraga kuvuka afite ubumuga ariko umuryango arimo ntubashe kumenya ko umwana afite ikibazo, bikamenyekana ari uko umwana afite imyaka15, atagishoboyegufashwa ariko Ibibitabo bizadufasha kungura abantu ubumenyi, bizifashishwa no mubukangurambaga kuko hari igihe umwana yavukaga ariko ntamenye ko ubwo bumuga iyo buvuwe hakiri kare bukira ”.
Dr Uwinkindi François Umuyozi w’ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura muri RBC, yavuze ko byaba ari ugutsindwa gukomeye muri gahunda z’ubuzima kuko ntibyaga kwiye kuba umwana yaravukanye ubumuga bubasha gukosorwa tukabona agize imyaka 20 – 25 nta cyo twamukoreye kandi ngo ari wa muntu tubana umunsi ku munsi.
Akomeza avuga ko bishimira Imfashabuzima zifashishwa mu kumenya niba umwana yavukanye ubumuga bityo ngo agakurikiranwa hakiri kare, Ati: “Twishimira ko dufite inyigisho zidufasha wa muntu iyo ageze kwa muganga kumenya icyo twamukoreran’uko twamuvura”.
Imibare y’ibarura rusange ryakozwe mu mwaka wa 2022 ryagaragaje ko ukuyemo abari munsi y’imyaka 5, abantu bafite ubumuga mu Rwanda bagera ku 391.775 ku baturage bose bangana na miliyoni 13 n’ibihumbi 24, bivuze ko abanyarwanda 3,4% bafite ubumuga,
kugeza ubu mu bana bafite ubumuga bari mu kigero cy’imyaka kuva kuri 6 kugera kuri 17, abagera kuri 65% gusa ni bo babasha kugera mu ishuri, mugihe 35% batabona ayo mahirwe ku uburezi.
Nkundiye Eric Bertrand